Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Bishimiye umwanya wa kabiri babonye mu mihigo

$
0
0
Biyemeje kwesa imihigo

Biyemeje kwesa imihigo

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bishimiye igikombe bahawe ubwo babaga aba kabiri mu mirenge 14 igize aka karere, mu mihigoy’umwaka wa 2013-2014.

Biyemeje kwesa imihigo

Biyemeje kwesa imihigo

Bamwe mu baturage batuye uyu murenge batangaza ko uyu mwanya bawubonye bavuye ku mwanya wa cumi, ibi ngo bikaba byaratewe ahanini n’uko bihaye gahunda yo kuzuza neza ibyo ubuyobozi bubasaba, kandi ngo bagakora nabo ubwabo bakorera ku mihigo mu ngo zabo.

Kaberuka Eliezer utuye mu mudugudu w’Ururambo  akagari ka Mbuye ho mu murenge wa Ngoma avuga ko abaturage bafatanyije n’ubuyobozi kugera kubyo bari bariyemeje, nah obo ngo nk’abaturage bagerageje gushyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bwabasabye.

Ati:”twebwe uruhare rwacu ni ugushyira mu bikorwa ibyo abayobozi badusaba.Gusa natwe turicara tukareba iwacu mu mudugudu tukareba ibyihutirwa cyane tugasaba ubuyobozi kuba aribyo byibandwaho mu mihigo, hanyuma abayobozi bamara kubishyira muri gahunda, tugafatanya kugirangobigerweho mu gihe twiyemeje”.

Uwimana Gaudiose wo mu mudugudu wa Mutakwa mu kagari ka Fugi, nawe avuga ko abaturage ubwabo aribo bategura ibyo baifuza ko byakorwa aho batuye, ariko kandi ngo imihigo ikanahera mu rugo rwa buri muturage.Uyu mubyeyi avuga ko iyo umuturage akoze neza ibyo yiyemeje kugeraho akabigeraho mu gihe yari yariyemeje, ngo ariho haturuka kuba umudugudu atuyemo, akagari n’umurenge  kuzamura bibasha kuza mu myanya myizamu kwesa imihigo.

Ati:”iyo umuturage afite imihigomu rugoiwe, agaharanira kuyesa,bituma umudugudu ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zibasha gufata imyanya myiza mukwesa imihigo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma Jules Habumugisha avuga ko umwanya wa kabiri uyu murenge wawugezeho uvuye ku mwanya wa 10, ibanga rikomeye bifashishije rikaba gukorana n’abaturage, imihigo bakayigira iyabo.

Uyu muyobozi avuga ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugirango bagere kuri uyu mwanya, akaba anavuga ko nibakomeza uko bakoze mbere nta kabuza bazaba aba mbere mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015.

Ati:”birumvikana ko kugirango tuve ku mwanya wa 10 tugere ku wa kabiri twakoresheje imbaraga nyinshi cyane, twizeye neza ko nituguma gukoresha imbaraga nk’izo twakoresheje, nta kabuza umwanya wa mbere ari uwacu”.

Umurenge wa Ngoma wafashe umwanya wa kabiri uvuye ku mwanya wa 10 mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, abakozi b’umurenge babigizemo uruhare bakaba bahawe ibyemezo by’ishimwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles