Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Bifuza ko imihigo yaba iganisha abaturage ku iterambere n’imibereho myiza

$
0
0

m_Gakenke

Uretse kuba buri karere gahigira nyakubahwa perezida wa repabulika ibyo biyemeje kuzageraho mu gihe kingana n’umwaka ubundi akarere karushije utundi kwesa imihigo kakaza k’umwanya w’imbere kagahembwa, mu karere ka Gakenke ngo imihigo ibereyeho kugirango abaturage barusheho kugera ku iterambere rirambye hamwe no kurushaho kugira imibereho myiza bihaza muburyo bushoboka bwose.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 07/10/2014 abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko ari cumi n’icyenda hamwe n’abatekinisiye ku rwego rw’akarere bahuye n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke bagaragarizwa uko imihigo yarushaho kugirira abaturage umumaro kandi igakorwa kugihe.

Kuba imihigo ifasha abaturage kugirango barusheho kugira iterambere n’imibereho myiza byatumye akarere ka Gakenke gatekereza kubikorwa biganisha ku iterambere hamwe n’imibereho myiza maze biyemeza gushyiramo imbaraga kugirango birushaho guhindura imibereho y’abatuye gakenke nkuko bisobanurwa na Deogratias Nzamwita umuyobozi w’akarere.

Ati “muri rusange icyo imihigo igamije ni ukugirango abaturage bashobore kugera ku iterambere n’imibereho myiza, ariko kugirango bashobore kubigeraho hari byinshi bibafasha ari byo biri mu mihigo harimo nk’amashanyarazi kuko iyo yageze mu gace bituma n’umusaruro uhinduka ukavamo ibindi bitanga amafaranga menshi”

Gusa ariko nubwo imihigo igomba gufasha abaturage kugera kw’iterambere rirambye hamwe n’imibereho myiza, ngo haricyagaramo imbogamizi zikunze gutuma akenshi imihigo idakunze kweswa nkuko yahizwe nkuko umuyobozi w’akarere abisobanura

Ati “ubundi kimwe mu mbogamizi zikunze gutuma imihigo iteswa neza hari nk’abafatanyabikorwa baba batwemereye amafaranga azafasha muri iyo mihigo bigatinda cyangwa se rimwe na rimwe akanabura, iyo rero yabuze icyo gihe umuhigo uratunanira”

Nzamwita akomeza avuga ko hari na ba rwiyemeza mirimo bagira intege nkeya bigatuma isoko ryongera gupiganirwa hamwe no kudakurikirana umuhigo kuva ugitangira kugera urangiye byose bikiyongera kubituma imihigo iteswa nkuko yahizwe

Bamwe mubanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nabo bafite ibyo babona nk’imbogamizi zituma batesa imihigo yabo uko baba barayihize nkuko Ruhashya Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Coko abisobanura

Ati “imbogamizi duhura nazo mubijyanye no kwesa imihigo, umuhigo turawufata tubona ko koko ariwo ariko nyuma hari ibindi bigomba kuva kurwego rw’igihugu bagomba kutwunganira kubijyanye no gutera intanga ugasanga nk’ibikoresho bitugezeho nyuma cyangwa nizo ntanga nyirizina ugasanga nazo zije zikererewe”

Ku rundi ruhande ariko ngo usanga n’abaturage benshi batarasobanukirwa inyungu bafite k’umihigo bigatuma bumva ko ari ubuyobozi bubategetse kurusha kuba babigira ibyabo bakabona ko aribo bifitiye akamaro kurusha uwundi wese.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles