
Abaturage bahise bamurikirwa igihembo bahawe,basabwa kurushaho gufatikanya n’ubuyobozi bakazaba aba mbere mu mihigo ya 2014-2015
Kuba umurenge wa Karago waragize umwanya wa gatatu mu kwesa imihigo mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, abaturage bo muri uyu murenge basanga uyu mwanya mwiza bawukesha ubufatanye bwabo n’ubuyobozi bwiza bafite .
Bavuga ko ubufatanye ari bwo bwatumye bose babasha gusenyera umugozi umwe mu guharanira kugera ku iterambere no kwesa imihigo mu murenge wabo nk’uko bikwiye.

Imbere y’abaturage ba Karago,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yashyikirije certificate y’ishimwe umuyobozi w’umurenge wa Karago kuko babaye aba 3 mu kwesa imihigo
Ndagijimana Faustin, umwe mu baturage b’umurenge wa Karago avuga ko igihembo cya Certificat umurenge wa Karago wabonye mu kwesa imihigo ya 2013-2014, kibaye icya mbere mu kumanikwa mu murenge wa Karago.
Akemeza ko cyaturutse ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bwiza bafite bubahora hafi ,bagafatinyanya mu guharanira gushaka icyateza imbere abaturage ndetse no mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo iba igenwe buri mwaka.
Ubwumvikane n’ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu gushyira mu bikorwa imihigo uhereye mu ngo,bukaba bugarukwaho na Madame Uwanyirigira,uvuga ko ubuyobozi bwamanutse bukegera abaturage,bakaba bungurana ibitekerezo ku cyabazamura bakiteza imbere,bakesa imihigo bahereye ku ya buri muryango.
Uwanyirigira yongeraho ko kuba barabaye aba gatatu,bibahaye imbaraga zo kurushaho gukora no guharanira kuzaba aba mbere,bityo bakarushaho kuzamuka mu iterambere.Yongeraho ko uko imihigo igenda yeswa ariko iterambere ry’abaturage,umurenge n’akarere riba rigenda rigerwaho ari nayo mpamvu buri wese yabigize ibye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago Karehe Bienfait, avuga ko icyatumye babona uwo mwanya,ari imikoranire myiza abakozi bagirana n’abaturage bakumvikana ku ishyirwamubikorwa rya gahunda zose z’imihigo ziba ziteganijwe mu rwego rw’iterambere.
Ikindi kandi ngo ikigezweho cyose,kikaba gitangarizwa abaturage bagafatanya kwishimira ko bakigezeho kandi bagafata ingamba zo kurushaho kugera kuri byinshi bishoboka baharanira guhindura amateka yaranze Karago kugira ngo irusheho kuzamuka mu iterambere.
Anavuga ko kandi mu ishyirwamubikorwa rya buri kintu,kiganirwaho hagati y’ubuyobozi,abavuga rikijyana n’abaturage,bakumvikana neza uko kizakorwa nabyo bikaba byarabafashije.
Kuri ubu akaba avuga ko bazakomeza gukora cyane,bakabungabunga neza ibyo bagezeho ariko kandi bagaharanira no gufataniriza hamwe kugera ku biteganijwe kugira ngo bazabashe kuza ku mwanya w’imbere mu karere mu kwesa imihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela,wanashyikirije ubuyobozi bw’umurenge wa Karago certificat y’umwanya wa gatatu,yabashimiye uko bitwaye mu mihigo,aboneraho no kubashishikariza gukomeza ubutwari bakazagaruka baje gutaha umwanya wa mbere.
Yongeyeho ko imihigo iyo yashyizwe mu bikorwa neza mu mirenge no mu baturage,bihita bigira impinduka nziza zikomeye no ku karere nako kakaza ku mwanya mwiza. Yaboneyeho gusaba abaturage gufatikanya n’ubuyobozi bw’akarere,imirenge,utugari n’imidugudu kugira ngo bazarusheho kwesa imihigo uko bikwiye barusheho kuzamuka mu iterambere.
Mu mwaka w’imihigo wa 2013-2014,akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 22 mu mihigo. Kuri ubu ikigamijwe akaba ari ukurushaho kuza mu myanya y’imbere dore ko uyu mwanya kawubonye kavuye kuwa 28 kari karabonye mbere.