Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: umuyobozi wa gihango ahangayikishijwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

$
0
0

Rutsiro: umuyobozi wa gihango ahangayikishijwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro Jules Niyodusenga atangaza ko mu murenge ayobora icyaha gikunze kugaragara ari icyo gukubita no gukomeretsa.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko umurenge ayobora ariwo ubaye uwa mbere mu gukora ibyaha mu kwezi kwa 9, akaba yaravuze ko bimwe mu byaha bimukomereye guhangana nabyo harimo icyo gukubita no gukomeretsa.

Yakomeje avuga ko kuba umurenge wa Gihango ari umurenge w’umujyi nabyo bishobora gutuma ibyaha byiyongera ndetse no kuba haba inzego zitandukanye byatuma ibyaha bigaragara ako kanya wenda atari n’ibyaha birenze iby’ahandi.

Ati” umurenge wacu n’ubwo dufite umwanya mubi mu gukora ibyaha bishobora guterwa n’uko ari umurenge w’umujyi aho usanga hari inzego z’umutekano bityo icyaha cyose kigahita kigaragara”

Jules yadutangarije ko mu ngamba bafashe harimo ukwegera abaturage bagakangurirwa  gukumira ibyaha bitaraba,ikindi ni ugukaza amarondo kuko ibyaha byinshi bikorwa nijoro aho usanga abantu ngo birara mu nzoga basinda bakarwana.

Uyu muyobozi kandi atangaza ko kuba umurenge we warabaye uwa mbere mu byaha ngo bari bafite ikibazo cy’uko abahoze ari aba local Defense batakoraga bityo umutekano ukaba utaracungwaga cyane, ariko akanatangaza ko yizeye ko ibyaha bizagabanuka kubera urwego rushya rwa DASSO rwaje.

Ibindi byaha bikunze kugaragara muri uyu murenge ni nk’ubujura buciye icyuho abantu bitwaje ijoro, ikindi cyabaye muri uyu mwaka ariko kidasanzwe ngo ni aho umugabo yafashe umwana ku ngufu, hakabaho no kwiba amatungo y’abaturage.

Umurenge wa Gihango niwo wabaye uwa 1mu kugira ibyaha byinshi muri nzeli aho wagaragayemo ibyaha 5 mu gihe umurenge wa Nyabirasi wabaye uwanyuma kuko nta cyaha na kimwe cyagaragayemo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles