Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Tugomba gukunda abo tuyobora kandi tukabaha agaciro-Minisitiri Kaboneka

$
0
0
Tugomba gukunda abo tuyobora kandi tukabaha agaciro-Minisitiri Kaboneka

Minister KABONEKA

Tugomba gukunda abo tuyobora kandi tukabaha agaciro-Minisitiri Kaboneka

ABAYOBOZI MU NTARA Y’AMAJYEPFO

Ubu ni bumwe mu butumwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yagejeje ku bayobozi b ‘inzego zinyuranye zo mu Ntara y’amajyepfo. Hari mu kiganiro bagiriye muri Grand Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kuri uyu wa 2/10/2014.

Minisitiri Kaboneka yibukije aba bayobozi ko babereyeho gukemeura ibibazo by’abaturage no kubateza imbere. Ku bw’ibyo, ngo nta wukwiye kwishimira ko yabonye umwanya, kuko ngo aha ari ho hava ko umuntu abona umwanya akumva ko « agiye ku biryo », yawuvaho akumva ko « yubikiwe imbehe. » Ati « ibi ntibikwiye umuyobozi nyawe. Umuyobozi mwiza akwiye kwishima igihe ari kugaragaza ibyo yagezeho, agirira abo ayobora. »

Yavuze kandi ko kuba umuntu yarahawe umwanya mu buyobozi umuntu akwiye kubifata nk’umugisha yahawe wo kugira ngo agire icyo amarira abo ayobora, kuko haba hari n’abandi bagashoboye uwo murimo baba batawuhawe. Ahereye ku magambo yo muri Bibiriya yagize ati « ifeza twahawe, ni inshingano yo kuyobora Abanyarwanda. Iyo feza, twarayihawe turayitaba ? Wirebe mu mutima wawe. Warayihawe urayipfundikira ? Warayihawe uyibyaza umusaruro ukemura ibibazo by’abaturage cyangwa ubafasha kwiteza imbere ? » Na none kandi, ngo umuyobozi mwiza ni umenya kwegera abo ayobora, akabasobanurira gahunda zibagenewe aho kuzibaturaho, ari naho hajya hava ko zititabirwa. Ikindi abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo bakwiye kwitaho, ngo ni ukutabuza abaturage gukora ibintu nyamara bo bakabikora, urugero nko gutwika amakara.

Yanasabye abayobozi gufatanya mu mikorere yabo ndetse no kutananizanya: « ushobora guhima mugenzi wawe uzi ngo ni we bizagiraho ingaruka. Ariko nagira ngo mbabwire ngo aho bigeze ingaruka zizajya zigera ku bahimanye bose. Bibagereho kimwe. Nibiba ngombwa babise abashaka gukora. » Agendeye ku ko imigi yo mu majyepfo igenda izamuka, yibukije ko no guhinga bikenewe kugira ngo abantu babashe kubona ibibatunga. Yagize ati « ayo mahoteri meza azamuka, ayo mazu meza azamuka, abayatuyemo … abayararamo … bakeneye

kurya. » Yanenze no kuba ubutaka bwo hafi ya kaburimbo budahinze, kandi ngo n’imyaka igenda ihaboneka ikaba idashamaje. Aha yagize ati « uturuka i Kigali, uko uza kurinda ugera ahangaha (i Huye ndlr), ureba mu nkengero z’umuhanda abaturage bahaturiye, hari ubwo ugira ubwoba ukibaza uti aba baturage batungwa n’iki ? » Yunzemo ati « Hariii… nari ngiye kuvuga ikitwa intoki, sinzi ko ari intoki. Hose hari udutsinaaa…indwara dushobora kuba twarayibonye mu myumbati ariko iy’insina tutarayireba, kuko ziriya nsina sinkeka ko ari nzima. Nk’abayobozi, turakora iki kugira ngo biriya bintu bihinduke ? »

Minisitiri Kaboneka kandi yihanangirije abayobozi batonesha bamwe mu bo bakuriye bitewe n’uko hari inyungu baba basangiye, urugero nk’ibirombe by’amabuye y’agaciro . Ibi ngo bituma bakora amakosa ntibabakangare. Ngo bikwiye gucika. Yibukije n’abayobozi b’uturere batarara mu turere bayobora nk’uko babisabwe kwisubiraho, kuko ngo ari bwo n’abayobozi b’imirenge ndetse n’ab’utugari bazabikurikiza.

Abayobozi babwirwaga biyemeje kurushaho gukora neza no kwita ku nama bagiriwe. Hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wagaragaje ko kugira ngo imanza za gacaca zitararangizwa zirangizwe, basabwa gusinya ku marangizarubanza yazo bemeza ko zabaye koko kandi igihe zacibwaga batari bahari. Yagaragaje impungenge zo kuba yakwemeza ibitari byo. Minisitiri yamubwiye ko iki kibazo ari rusange kandi ko kizashakirwa umuti.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles