Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baratungwa agatoki na RALGA kuba bashyira igitugu ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse hakaba n’abarangwa no kuvuga nabi.
Ibi bikaba byavugiwe mu mahugurwa ari guhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ngororero.
Aha akaba ariho hagaragarijwe ko bamwe muri aba bagitifu bakoresha nabi abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu mirenge bayoboye, babashyiraho igitugu kugirango bakore ibyo bashaka, ibi ngo akenshi babikora ariko banabwira nabi aba bagitifu.
Si abagitifu b’utugari ngo usangwa babwira nabi n’aba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baba bafite iyi mico kuko ngo usanga hari ubwo banabwira abaturage nabi mu gihe baje babagannye cyangwa mu gihe bashaka kubasaba kuzuza inshingano zabo.
Bamwe muri aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basanga abantu bafite ikibazo cyo kuvuga nabi no gushyira igitutu ku bo bakoresha ndetse no kubo bayoboye, byaba bifitanye isano n’amateka igihugu cy’u Rwanda cyaciyemo mu myaka yashize.
Aya mateka ahanini bahuza n’imyitwarire y’aba bantu ni jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’intambara byabaye mu Rwanda.
Umwe muribo ati: “abantu babaye ibikange kubera intambara na jenoside, hari abakukiwemo no kuvuga nabi igihe cyose kandi kuri buri wese”.
Izabiliza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa y’intara y’Amajyepfo avuga ko hari abayobozi usangana umuco mubi wo guhora babwira nabi umuntu wese ubari hasi.
Agiara ati: “bamwe mu bayobozi usanga bafite ikibazo cyo kuvuga nabi ndetse no kuri telefoni, wamuhamagara akakubwira nabi ataramenya uwo uriwe wamara kumubwira uwo uriwe agahindura imivugire”.
Izabiliza avuga ko ibi bigaragaza uburyo bakira ababagana mu buzima bwabo bwa buri munshi mungo iwabo ndetse no mu kazi basanzwemo.
Akaba abasana ko bajya bagarageza kugira ururimi rwiza igihe cyose bavugana n’uwariwe wese, batavanguye.