Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Amakuru yahabwaga yatumye amara imyaka 20 muri Kongo.

$
0
0

Tariki 22/9/2014 ,Umukecuru w’imyaka 65 yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 ari impunzi mu gihugu cya congo.

impamvu ngo yatinze gutahuka ni uko yahabwaga amakuru avuga ko mu Rwanda abanyarwanda babayeho nabi cyane.

Uyu mukecuru yitwa Charlotte Nkundizana yabaga muri kongo ahantu hitwa Rumbishi mu ntara ya Karehe mu birometero 400 uvuye mu murwa mukuru wa Kinshasa akaba avuga ko yakundaga kumva ko mu Rwanda nta mutekano uhari ariko nyuma yaje kumenya amakuru y’impamo afata icyemezo cyo gutaha mu rwamubyaye.

m_Amakuru yahabwaga yatumye amara imyaka 20 muri Kongo

Hari igihe yajyaga gufata gahunda yo gutahuka ariko yabaza bagenzi be babanaga bakamuca intege aho bavugaga ko ngo amakuru yizewe ni uko mu Rwanda nta mahoro ahari agahita areka gahunda yari yafashe.

Amakuru yahabwaga yatumye amara imyaka 20 muri Kongo.1

Musaza we Simon Ngirabatware niwe wamuhamagaje nyuma yo kumenya aho aherereye amubwira ko mu Rwanda nta kibazo gihari abanyarwanda babanye neza nibwo yegereye HCR ariyandikisha avuga ko ashaka kugaruka ku ivuko ni uko ihita imuzana.

Akigera i Rutsiro ngo yatangajwe cyane no kubona uko hameze agereranije n’uko yahasize ngo kuko harahindutse cyane akaba yagize ati” natangajwe no kubona amazu yubatswe hano Congo –Nil nahasize amazu y’amategura none nabonye abantu barubatse n’amabati ,nabonye kuri komini isuku ihari mbona ni ibintu bitangaje cyane”

Muri kongo yakoraga uwuga w’ubuhinzi mu mirima yasabaga abanyekongo gusa ngo yari abayeho neza.

Ikintu cyamutunguye mu minsi yamazeyp ngo ni uko mu gace bari batuyemo abanyekongo hari ubwoko bwitwa Mutomboki rayiya waryaga abantu cyane cyane abana bashishe.

Uyu mukecuru akaba yari atuye mu cyahoze ari komini Kayove ubu ikaba yarifatanyije na rutsiro.

Charlotte yatahukanye n’umukobwa we mukuru wanabyariyeyo ,umuhungu we akaba we yarasigayeyo kuko yigisha, naho umugabo we yapfuye bahunga.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles