Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Imiyoborere myiza irangwa no kuba abaturage bayigiramo uruhare

$
0
0

bagiramo uruhare rwabo

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwaharire imiyoborere myiza muri gakenke kuri uyu wa 22/09/2014, kwatangirijwe mu murenge wa Busengo, abaturage basobanuriwe ko imiyoborere myiza irangwa no kugirwamo uruhare n’abaturage bikajyana nuko n’abayobozi bagiramo uruhare rwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yasobanuriye abaturage ko imiyoborere myiza ijyana no kwigira kuko ari ikintu gikomeye cyane, bikaba bisaba gukora cyane kugirango babone umusaruro uhagije.

Imiyoborere myiza

Imiyoborere myiza kandi ngo irangwa n’uko abaturage aribo bayigizemo uruhare nkuko Nzamwita abisobanura, aho agira ati “imiyoborere myiza ikiyiranga, ni uko abaturage bagiramo uruhare, nuko n’abayobozi tuza imbere yanyu tukababwira ibyo dukora, nuko tubafasha gucunga neza ibya leta ndetse n’ibyanyu, nuko hatagira umuturage uvutswa uburenganzira bwe, nuko abaturage bishimira ubuyobozi”

Muri uku kwezi

Muri uku kwezi kw’imiyoborere inzengo z’ubuyobozi zirushaho kwegera abaturage kugirango niba hari ibibazo byananiwe gukemurwa n’inzego zegereye abaturage, bikemurwe n’izindi nzengo zisumbuyeho.

Abatuye umurenge wa Busengo bagejeje kubuyobozi bw’akarere bimwe mubibazo bibabangamiye kuburyo byose byakemuwe abaturage bagasubira mu ngo zabo bishimimye.

Theoneste Uwimana yagaragaje ikibazo cy’uko yaguze isambu yo guturamo gusa bitewe n’uko iyi sambu yegeranye cyane n’aho idini y’abapentekote isengera bakaba bashaka kuhamukura kandi we atabishaka.

Mu gukemura iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bwasabye Uwimana kuguma agatura mu isambu ye ubundi akazahava kubwumvikane bwe n’abifuza ko adatura iruhande rwabo ariko mu gihe we yumva atahava akaba agomba kuhaguma kuko ari mu isambu ye.

Innocent Nzabonimpa, inkeragutabara mu murenge wa Busengo yagaragaje ikibazo cy’uko mu mutwe w’inkeragutabara bagifitemo abantu batishoboye kuburyo mu gihe haba hateganyijwe gukora imihanda cyangwa n’amaterasi bajya bahabwamo akazi kugirango babonemo amafaranga abunganira mubuzima bwabo

Ibi ngo nabyo ubuyobozi bugomba kureba uburyo nabo bajya bashakirwa icyo bakora kugirango babone amafaranga abunganira mubuzima bwabo bwa buri munsi

Ukwezi kwahariwe imiyoborere kwaratangirijwe mu mirenge ya Busengo na Ruli ku Wego rw’akarere ka Gakenke


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles