Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Abayobozi bagiye gukora akazi urugo ku rundi

$
0
0

m_Rwesero modern market complete

Mu nama yahuje abayobozi b’imirenge  n’ubuyobozi bw’akarere , tariki ya 17 Nzeri 2014, umuyobozi w’akarere yavuze ko nyuma yo gusinyana imihigo n’umukuru w’igihugu, bagiye gukora urugo ku rundi mu kugezaho abaturage gahunda za leta.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko iyi nama yateguwe nko gushyira ikibatsi ku bayobozi ngo batangire gukora  gahunda  basinyanye n’abaturage ubwo bakoraga imihigo hakiri kare.

Muri uyu mwaka bakaba bashaka gukora agashya ko mu rwego rwo gukurikirana uburyo abaturage bafatanya n’abayobozi mu bibakorerwa bagera ku rugo ku rundi  bikazagenda byunganira inama zisanzwe bari basanzwe bagirana n’abaturage, mu bukangurambaga bwari busanzwe bukorwa.

Agira ati “turashaka ko abayobozi batangira hakiri kare, buri nzego uko zikurikirana , zikagenzurana, kugera ku rwego rwo hasi umuturage mu rugo rwe, haba gahunda y’ubwisungane, kuboneza urubyaro no kuboneza imirire, kubaka za rondereza , kubaka za biyogazi, bikazaza byunganira amanama yakorwaga y’ubukangurambaga , bikazatuma ibyo dukora byihuta kandi tubikorana na bene byo”.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kanjongo Kamali Aime Fabien yavuze ko bagiye gukomereza aho bari bageze ariko ko ari irushanwa risaba kuba maso no gukora cyane.

Bakaba bafashe ingamba zo kujya kwegera abaturage bagafatanyiriza hamwe ingamba zo kuzamura imibereho yabo, mu buryo rusange basanzwe babayeho , burimo kongera ubukungu bwabo no kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “tugiye kwegera abaturage imihigo twamaze kwemeza dufatanye tuyihigure, tuzakora ubukangurambaga butandukanye ku buryo niba hari n’ibyo tutabashije kugeraho mu mwaka washize twizera ko uyu mwaka tuzabasha kubigeraho”.

Mu gihe akarere kla Nyamasheke kazwi ku izina ry’indongoozi, kari kamaze imyaka isaga ine kaza mu myanya ya mbere mu mihigo, muri uyu mwaka kari kaje ku mwanya wa 17 n’amanota asaga 73% mu gihe akarere kaje ku mwanya wa mbere, Kicukiro kagize amanota asaga 76%.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles