Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

U Rwanda na Kongo barasuzuma ahabonetse imbago z’imipaka yashyizweho muri 1911

$
0
0
Hamwe mu hahoze imbago itsinda ryasanze hatuwe n’abaturage

Hamwe mu hahoze imbago itsinda ryasanze hatuwe n’abaturage

Impugucye z’Abanyekongo n’Abanyarwanda bashinzwe gukurikirana ikibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi, kuva taliki ya 15-19/09/2014 bari gusuzuma ahabonetse imbago 22 z’imipaka zashinzwe tariki 25/06/1911 n’abanyabulayi bigabanyije Afurika.

Nubwo izo mbago ubu zitakiriho kubera gusaza, impugucye zihuriweho n’u Rwanda na Kongo bakoresheje ibyuma by’ikoranabuhanga PGS bashoboye gushaka ahahoze izo mbago ziri kuva ku musozi wa Hehu kugera ku kiyaga cya Kivu.

Ngoga James umuyobozi muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga ukuriye itsinda ry’Abanyarwanda bari muri izi mpugucye, avuga ko icyo bari gukora ari ugushaka imbago zashyizweho mu mwaka 1911 bakongera bakazisubizaho bityo ngo nta mipaka mishya bazashyiraho.

Abajijwe impamvu ikibazo gishakiwe igisubizo ubu, avuga ko nta kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Kongo cyerekeranye n’imipaka, ahubwo ngo ni ugushyira mu bikorwa ibyifuzo by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe wasabye ko ibihugu byagaragaza imbago zibihuza n’ibindi bihugu.

Ngoga avuga ko nyuma yo kumvikana ahahoze izo mbago zangiritse ngo hashakwa uburyo ibihugu byazisubizaho, ndetse bikunze hakajyaho n’ubutaka buba hagati y’ibihugu butagira nyirabwo nkuko bwahozeho mu 1961 nyuma y’ubwigenge bwa Kongo.

Ngoga kandi avuga ko n’imbago 22 ari nkeya ugereranyije n’uburebure buhari akavuga ko zishobora kuzongerwa.

Ubutaka butagira nyirabwo hagati ya Congo n’u Rwanda bwakuweho mu mwaka wa 1981 bwatumye abaturage bongera gusatirana kugeza ubwo kubona imipaka yashyizweho mu mwaka wa 1911 bigoye kuko yasibanganye.

Imbago nizisubizwaho hari abaturage bashobora kuzisanga bararenze ibihugu cyangwa bagatura mu butaka butagira nyirabwo kuburyo busubijweho byasaba kubimura.

Ikarita igaragaza imbago yashyizweho 25/6/1911

Ikarita igaragaza imbago yashyizweho 25/6/1911

Uhagarariye itsinda ry’Abanyekongo, Prof. Ngumya Dila, avuga ko nyuma yo kwemeza ahahoze imbago Leta z’ibihugu zifite umukoro wo gushyiraho imbago ndetse n’ubutaka butagira nyirabwo kugira ngo bizakureho ibibazo bisanzwe bigaragazwa  bitewe n’uko imbago zitazwi, akavuga ko abaturage basanga batuye mu mbago n’abandi batuye mu butaka butagira nyirabwo bazimurwa n’ibihugu.

Nubwo impugucye z’ibihugu zirinda kugaragaza abaturage b’ibihugu barengereye bagatura mu mbago z’ibihugu, zimwe mu mbago zabonetse mu mazu y’abaturage kuburyo kugira zisubizweho bizasaba kuhabakura.

Itsinda ry’ibihugu bihuriweho n’u Rwanda na Kongo ritegerejweho kugaragaza imbibe z’ibihugu nyazo kugira ngo hamenyekane aho agasozi ka Kanyesheja 2 kabayeho imirwano taliki 11/6/2014 hamenyekane aho gaherereye.

Itsinda rya EJVM ingabo za ICGLR ryagaragaje koako gasozi  kari mu gihugu cya Kongo bashingiye kuri Google Map naho abaturage b’Abanyarwanda bagasanganywe bakavuga ko ari akabo kuva na cyera.

Leta ya Kongo ivuga kuri iyi ntambara yari yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zarengereye zijya kuri ako gasozi kabarizwa ku butaka bwa Kongo, uretse Kanyesheja 2, hazacyemuka n’ikibazo cy’ingabo za Kongo zikunze kwisanga mu Rwanda zikavuga ko ziyoba kuberako nta mbago z’imipaka zizwi ziriho.

Nubwo umuyobozi muri Ministere y’ububanyi n’amahanga Ngoga James avuga ko nta kibazo cy’imipaka kiri hagati y’u Rwanda na Kongo, ku musozi wa Hehu ingabo za Kongo zibasiye ubutaka bw’u Rwanda mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu zari zarahubatse indaki.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles