Nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014, ku mugoroba wo kuwa 12 nzeri uyu mwaka wa 2014, mu karere ka Ngororero abaturage bashyikirijwe igikombe cy’imihigo bahawe nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu, n’amanota 75,7%.
Tuzarwubaka abana b’abanyarwanda….., Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye….izi ni zimwe mu ndirimbo abaturage bo muri aka karere bakiranye igikombe cy’imihigo ubwo bagishyikirizwaga n’umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gédéon wari ugikuye I Kigali.
Bakimara kumenya ko igikombe cy’umwanya wa 3 gitashye iwabo abaturage n’akarasisi k’amamodoka n’abamotari bagiye kugisanganira ahitwa ku CYOME aho uturere twa Muhamga na Ngororero duhana imbibi maze batangira igitaramo nyuma baza kugisozereza ku cyicaro cy’akarere.
Mu byishimo byinshi abaturage bashimiye abayobozi babo intambwe ikomeye bamaze kubateza mwu iterambere kugeza naho begukanye umwanya wa 3 mu uturere 30. Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abamwungirije, inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere yabwiye abaturage ko igikombe ari icyabo; ngo kuko kuba Akarere kagenda kesa imihigo biterwa nuko abagenerwabikorwa aribo baturage bashyira mu ngiro gahunda za Leta.
Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 3 igihe umwaka ushize kari ku mwanya wa 4. Ngo intego ni ugutera intambwe idasubira inyuma, ndetse bakegukana umwanya wa mbere mu mwaka ukurikiyeho.