Mu gikorwa cyo kwakira umutwe ushinzwe gucunga umutekano mu karere ka Gicumbi umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yasabye abagize DASSO (District Administrative Support Organ) kurangwa no kuba inyangamugayo byumwihariko bakabafasha kurwanya umutwe wiyise abarembetsi binjiza ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8/9/2014 nibwo uyu mutwe wa DASSO wakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere kugirango utangire imirimo yawo kumugaragaro.
Yabasabye kandi kurangwa n’ubunyangamugayo birinda ibyabagusha mu mutego birimo nko kwakira ruswa nibindi byose byatuma bateshuka kunshingano zabo.
Col Mugisha Ludovick uhagarariye ingabo mu karere ka Gicumbi na Burera yabasabye kurangwa n’ibintu bitatu aribyo gucunga umutekano, kugira iterambere no kongera ubumenyi kubwo bafite kuko aribwo buzabafasha mu mibereho yabo.
Yabasabye ubufatanye mu kurinda umutekano w’igihugu by’umwihariko uw’akarere ka Gicumbi bityo mu mezi 3 gusa uwo mutwe winjiza ibiyobyabwenge uhungabanya umutekano ukaba utakibukwa.
Bamwe mubagize DASSO bemeye ko bagiye kugira ubufatanye n’ubuyobozi barwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano cyane cyane bibanda guhashya uwo mutwe w’abarembetsi winjiza ibiyobyabwenge nk’uko byagarutsweho na Musonera Evariste uhagarariye DASSO mu karere ka Gicumbi.
Kubwimana Grace umukobwa w’imyaka 22 urangije amashuri yisumbuye akaba nawe ari muri DASSO avuga ko bazafatanya n’abaturage babigisha ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikindi ngo bazafatanya bahana amakuru kugirango babashe guhashya abo barembetsi kuko usanga bisaba ubufatanye n’inzego zose.
Uyu mutwe wa DASSO ukaba uje gusimbura abahoze bitwa « Local Defence Force ».mubikorwa byawo bikaba ari ibyo gucunga umutekano bafatanyije n’ubuyobozi.