Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: DASSO yatangiye imirimo

$
0
0
SSP Alphonse ZIGIRA  DPCNgororero yabagiriye inama y’uko bakwitwara mu kazi

SSP Alphonse ZIGIRA DPCNgororero yabagiriye inama y’uko bakwitwara mu kazi

Nyuma y’uko abahoze mu mutwe wa ba rokodifensi basezerewe  hagatozwa urundi rwego rushinzwe umutekano,Tariki 3/09/2014 Urwego rw’umutekano DASSO rwatangiye kumugaragaro imirimo rwahamagariwe mu karereka Ngororero.  Abagera kuri 59 barangije amahugurwa mu bijyanye no gucunga umutekano bakaba biyemeje ko ntakizawungabanya, Muribo harimo abakobwa 3.

Batangiye akazi; barasaba imyambaro y’akazi ihagijen’ibikoresho

Batangiye akazi; barasaba imyambaro y’akazi ihagijen’ibikoresho

Imbere y’inzego z’umutekano, abayobozib’akarere, abagize DASSO y’akarere bavuze uburyo amahugurwa babonye azabafasha mu bukangurambaga kunzego zaLeta. Uretsegucunga umutekano ikindibiyemeje ni ugusakaza gahundaya Ndi Umunyarwanda, kurwanya ibiyobyabwenge, gukusanya no gutanga amakuru, guharanira ubumwen’ubwiyunge, gusigasira indangagaciro na kirazira, gukumira ibyaha bitaraba n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa police mu karere, yavuze ko umutwe wa DASSO uje ari urwego rwa kane rwunganira inzego z’umutekano nyuma y’urwego rwa gisirikare, Police n’ urushinzwe abafungwa n’abagororwa. Yasabye abagize umutwe wa DASSO kutanduza isura bavanye ku masomo bakabungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo bakirinda gutatira igihango mu mirimo yabo.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngororero we yababwiye ko ibendera ry’igihugu bambaye kurutugu bagomba kurihesha agaciro karyo bakagenda bemye kuko bazira kugira ubusembwa uko bwaba bumeze kose.

DASSO barahira kumugaragaro

DASSO barahira kumugaragaro

Mu ndahiro barahiriye imbere y’umuyobozi w’Akarere biyemeje kutazahemukira Repubulikay’u Rwanda, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, kubaha inzego za Leta, gukorana umurava imirimo bashinzwe, kubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose, kuzakoresha ukuri mu kazi no kutazamena ibanga ry’akazi.  Batatira indahiro bakabihanirwa n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere RUBONEZA Gedeon yabashimiye kuba baritwaye neza ku masomo bakaba bayarangije bose uko bangana. Yabibukije inshingano zabo iy’ibanze ikaba iyo gukorera abaturage. Yababwiye ko bagiye kugeragezwa amezi  3 abihanangiriza ko bagomba kwirinda ruswa kugira ngo barangize neza inshingano zabo. 51 bazakorera mu mirenge naho ku karere hasigare 8.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles