Abaturage mu nzego zitandukanye bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, kuri uyu wagatandatu tariki 06/10/2012 baremeye bagenzi ba bo batishoboye. Babikoze muri gahunda y’ibikorwa byo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi.
Akarere ka Kayonza gaherutse gutangiza gahunda yitwa “Girinshuti Munyakayonza” aho umuturage asabwa guhitamo umuntu nibura umwe yajya afasha muri gahunda zo kwiteza imbere. Umuntu afasha inshuti ye haba mu kumuha ibyamuteza imbere, ariko by’umwihariko agasabwa kumuha inkunga y’ibitekerezo.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama na bo mu kuremerana bakurikije iyo gahunda. Abaremeye bagenzi ba bo babahaye inka n’amatungo magufi yiganjemo ihene n’inkwavu, banabaha imyambaro ndetse n’ibikoresho byo mu rugo byiaganjemo amabase.
Abaturage baremeye abandi bavuze ko ibyo bagezeho babikesha umuryango FPR Inkotanyi wagaruye amahoro mu Rwanda, ku buryo ngo bumva ari inshingano ya bo gufasha uwo muryango kuvana Abanyarwanda mu bukene nk’uko wabyiyemeje.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yashimiye abo baturage ubushake bagize bwo kuremera bagenzi ba bo batishoboye, ariko anabashishikariza gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere ry’umuturage zirimo ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu mashuri.
Ati “Urumogi ni uburozi, nta munyamuryango wa FPR ukwiye kurucuruza kuko yaba aroga. Kanyanga nayo ni uburozi, kandi nta munyamuryango ukwiye kuba umurozi (…) umunyamuryango akwiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi akohereza abana ku ishuri”
Mbere y’uko abaturage baremera bagenzi ba bo batishoboye, habanje gukorwa imurikabikorwa ry’ibyo abaturage bo mu murenge wa Nyamirama bagezeho babikesha umuryango FPR Inkotanyi
Hamuritswe imbangukiragutabara abaturage b’umurenge wa Nyamirama biguriye ubwabo muri gahunda y’ubudehe, ikaba ibafasha mu kugeza umuturage warwaye kwa muganga. Banamuritse ibyo bagezeho biri mu nzego z’ubuhinzi, ubukorikori, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Cyprien M. Ngendahimana