Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: 24 % b’abana bavuka ntibandikishwa mu bitabo by’irangamimerere

$
0
0

Mu karere ka Ngororero kubana bavuka, 24% ngo ntibandikishwa mu bitabo by’irangamimerere. Ibi byagaragajwe na raporo yavuye mu ibarura ryakozwe aho 76% aribo ngo bagira amahirwe yo kwandikishwa muri ibyo bitabo. Iyi mibare ikaba ngo iteye impungenge kuko abana batandikishwa badateganyirizwa uko bikwiye.

Raporo igaragaza ko hari ababyeyi batandikisha abana babo kubera kutamenya uko bikorwa n’igihe bikorerwa hakaba n’abanga kwandikisha abo bana babishaka cyangwa se bakibagirwa nyuma bakanga kujya kubandikisha ngo badacibwa amande ateganywa n’amategeko.

Umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi Birorimana Jean Paul avuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bituma akarere na Leta muri rusange badateganyiriza abaturage bose, kuko igenamigambi ryose nyakuri rigomba kuba rishingiye ku mibare nyakuri, nko guteganya amashuri, ibirebana n’ubuzima ndetse n’ibindi byose birebana n’igenamigambi.

Abenshi mubana bafite ba se batazwi cyangwa batabemera nabo ngo ntibandikishwa

Abenshi mubana bafite ba se batazwi cyangwa batabemera nabo ngo ntibandikishwa

Abenshi mubana bafite ba se batazwi cyangwa batabemera nabo ngo ntibandikishwa

Dukuzumuremyi Sandrine, afite umwana ugiye kuzuza imyaka 3 ariko ntarandikishwa mubitabo by’irangamimerere. Avuga ko igihe cyo kumwandikisha yari agihendahenda se w’umwana kugira ngo amwemere kuko yamubyariye iwabo, ariko ntibikunde ubu akaba avuga ko atazi uko bizagenda kuko nanubu atarandikwa.

Zimwe mungaruka zo kutabaruza abana kandi ngo ni uko batagira uburenganzira ku by’ababyeyi babo ndetse ababyeyi nabo ntibabagireho uburenganzira mu mategeko nk’iyo hari icyo babakeneyeho, bigasaba kwiyambaza inkiko, bityo abaturage bagatakaza byinshi kurusha ko baba barandikishije abana babo hakiri kare.

Iki kibazo kandi gituma haba ukutavuga rumwe hagati y’inzego cyane cyane hagendewe ku mibare. Urugero ni aho mu Ugushyingo 2013, ubwo minisiteri y’ubuzima yagaragazaga aho akarere ka Ngororero gahagaze mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza , iyi minisiteri yagaragazaga ko akarere kari gahagaze ku kigereranyo cya 64,8%, naho ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko bwari kuri 75,8%.

Ibi byatewe ahanini no kudahuza imibare y’abaturage, kuko mu karere bavugaga ko bafite abaturage 282811 kagendeye ku bitabo by’irangamimerere byako, naho MINISANTE yo ikagaragaza ko kari gafite 334413, hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryakozwe.

Ibi bikaba bivuga ko hari abantu benshi badafite aho banditswe mu bitabo by’akarere kandi aribyo gaheraho gateganya iterambere ryako n’iry’abagatuye.

Inzego z’ibanze zirasabwa gushyiraho uburyo bwo gushishikariza ababyeyi kwandikisha abana no gukurikirana niba iki gikorwa kigerwaho,mu nzira yo gukosora aya makosa bivugwa ko yabaye akarande muri aka karere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles