Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi barasabwa gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage badasiragiye igihe kirekire dore ko n’ibyo bibazo baba barabigejejweho na banyirabyo hakiri kare, ibyo ni ibyasabwe na Guverineri w’intara y’UBurengerazuba Mukandasira Caritas mu nama yamuhuje n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze barimo Komite Nyobozi.
Guverineri Mukandasira yavuze ko iyi nama nyungurana bitekerezo ihoraho, ibaho igamije gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage , kubaka ubushobozi bw’abakozi hagamijwe gutanga serivisi nziza ndetse no kurebera hamwe uko gahunda zitandukanye zigezwa ku baturage n’impinduka zibageraho ahanini akaba ari muri urwo rwego iyi nama yibanze kuri serivisi abayobozi baha abaturage zitaranoga neza aho guverineri yasabye abayobozi kwirinda guheza abaturage mu nzira baje gukemuza ibibazo buri munsi kuko hari aho usanga abaturage baza inshuro gukemuza ikibazo kimwe bagahora mu nzira kandi nyamara abayobozi bazi ikibazo cyabo
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas muri iyi nama yongeye kugaruka ku mikorere mibi yagiye igaragara muri VUP nka gahunda yashyizweho igamije gukura abatishoboye mu bukene ariko muri aka karere ka Rusizi bikaba byaragaragaye ko amafaranga ya VUP yagiye ahabwa abishoboye kandi nyamara abatishoboye bagihari , aha umuyobozi w’intara akaba yasabye ko abayahawe bishoboye bagomba kuyagarura vuba agahabwa abatishoboye.
Iki kibazo cy’imikoreshereze idahwitse y’amafaranga ya VUP guverineri w’intara y’uburengerazuba ubwo yaherukaka muri aka karere ka Rusizi mubyumweru bibiri bishize mu murenge wa Bweyeye yasabye ubuyobozi bw’akarere gukurikirana abayobozi bagaragajwe n’abaturage bavuga ko bikubiye umutungo wa VUP bakawigabagabanya ni muri urwo rwego twifuje kumubaza aho icyo kibazo kigeze adutangariza ko mubugenzuzi bwakozwe bwagararaje ko habayeho uburangare kumicungire yayo mafaranga avugako ababikoze bazashyikirizwa inzego zibishinzwe
Guverineri w’intara y’uburengerazuba yavuze ko Kugirango igihugu gitere imbere ari uko kigomba kurangwa n’imiyoborere myiza akaba ari muri urwo rwego guverineri w’intara y’uburengerazuba yasabye buri muyobozi gushyira imbaraga munshingano ze yubahiriza gushyira mubikorwa gahunda zimureba.