Akagari ka Muganza yo mu murenge wa Runda, n’aka Muganza yo mu murenge wa Karama twombi two mu karere ka Kamonyi dufitanye umubano kuva mu mwaka wa 2013. Abayobozi b’utu tugari bemeza ko bigiye byinshi muri uwo mubano, dore ko kamwe kabarizwa mu mujyi akandi mu cyaro.
Ngo igitekerezo cyo kugirana umubano wihariye “Jumelage”, cyazanywe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utu tugari kuko guhuza amazina byatumaga ababakuriye babitiranya. Igitekerezo bakigejeje ku Nama njyanama z’utugari twa bo, ziragishyikirira maze batangira kugenderana no kungurana ibitekerezo
Akagari ka Muganza ko mu murenge wa Karama gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’akarere ka Kamonyi. Isoko y’ubukungu bw’abaturage baho, akaba ari Ubuhinzi nk’utundi duce tw’icyaro tw’akarere. Gafite ahantu nyaburanga nk’Ibitare bya Mashyiga n’ishyamba rya kimeza rya Bunyonga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, Uwizeye Vestine, avuga ko umubano bafitanye n’akagari ka Muganza ko mu murenge wa Runda gaherereye mu mujyi wa Kamonyi, ubafasha kumenya ibijyanye n’iterambere ry’imyubakire, no kujya inama ku bitekerezo by’imishinga ibyara inyungu yakunganira ubuhinzi kuzana amafaranga.
Naho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Muganza , ho muri Runda, Mutesa Erneste, avuga ko mu mubano n’abaturage b’akagari ka Muganza wa Karama, bahungukiye imibanire myiza n’abo bayobora, ndetse ngo babigiyeho imikoranire iboneye n’inzego bafatanyije kuyobora.
Ngo ubwo babasuraga, basanze Abunzi baho bafite Ikimina bahanahanamo amafaranga, bagarutse i Runda ababo nabo bahita bakora nkacyo. Ngo bafatiye urugero ku gikoni cy’umudugudu cyo mu kagari ka muganza wa Karama, baboneraho gukangurira ababyeyi kwigishanya guteka.
Mu gihe abaturage b’akagari ka Muganza wa Runda, bari mu gikorwa cyo kubaka ibiro byo gukoreramo, bagenzi ba bo bo muri Muganza wa Karama baje kubaha umuganda, no kumenyana n’abandi baturage batabashije kujyana na Komite z’ubuyobozi kubasura.
Ubwo batahaga ibiro by’akagari ka Muganza wa Runda tariki 1/8/2014, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yashimye umubano w’utu tugari twombi, asaba abaturage baho kungukiramo byinshi kuko bombi bafite ibyiza bitandukanye.