Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Uburengerazuba: Bagaragaje inyota nyinshi yo kumenya ibyavuye mu ibarura ry’abaturage n’imiturire rya 2012

$
0
0

Kuri uyu wa 13 Kanama 2014, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibaruramibari (NISR) cyagejeje ku nzego z’ubuyobozi, iz’umutekano, abikorera ndetse na sosiyete sivile mu Ntara y’Uburengerazuba ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012 maze kubera amakuru akubiyemo bagaragaza inyota nyinshi yo gushaka kubisobanukirwa kurushaho no kumenya uburyo bakoresha bakoresha iryarivuyemo.

Uburengerazuba Bagaragaje inyota nyinshi yo kumenya

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibaruramibare (NISR) Yusufu Murangwa avuga ko iri barura ryabahenze cyane kugira ngo rikorwe nyamara ariko akavuga iyo ridakorwa byari kuzahenda igihugu kurushaho. Yagize ati “Ryaraduhenze ariko kutarikora byari kuduhenda kurushaho.” Ibi akabivugira ko igenabikorwa ryose by’ubuzima bw’igihugu rishingira ku mibare kuko ngo utakubaka amashuri utazi umubare w’abazayigamo cyangwa ngo upfe kubaka amavuriro utitaye ku baturage ufite ngo umenye niba azaba ahagije cyangwa ngo abe make. Uyu Muyobozi wa NISR ashingira ku kiguzi cy’amakuru n’agaciro k’ibyavuye muri iryo barura yagize ati “Amakuru arahenda ariko kutayagira bigahenda kurushaho.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2012 ngo rikaba ryaratwaye amafaranga agera ku miliyoni mirongo itatu z’amadolari y’Amerika (30,000,000 $). Uretse kuba ryarabahenze kandi ngo ryatwaye igihe kirekire kuko ngo kugira ngo barangize kurikora byabasabye igihe kingana n’imyaka ine n’igice. Gusa ariko ngo ntibabyicuza kuko havuyemo imibare yizewe kandi izafasha mu gutegura imbere h’u Rwanda n’iterambere ryarwo. Ndetse ngo kuba ibyavuye muri iryo barura bifitiwe icyizere ngo bikaba byaratumye mu minsi ishize NISR ihererwa igikombe mu Busuwisi nk’igihugu cyakoze ibarura neza kandi mu gihe bo bita gito.

Iryo barura rigaragaza ko Akarere ka Rubavu ariko gafite ubucucike bw’abaturage bukabije ugereranyije n’utundi turere two mu ntara kuko gafite abaturage 1039/km². Ibi bigatuma Intara y’uburengerazuba iza ku mwanya wa kabiri mu bucucike n’abaturage 420/ km² nyuma y’Amajyaruguru afite abagera kuri 527/ km². Naho Umujyi wa Kigali wo ukaba ufite ubucucike bw’abaturage 1552/ km², Iri barura rikaba rigaragaza ko Akarere ka Kayonza ariko kadatuwe cyane kuko gafite abaturage 178/ km².

Kubera uburyo iri barura rikora ku bice byose by’ubuzima bw’igihugu kandi rikaba rigenda rigaragaza imibare ifatika haba mu bukungu, mu burezi, mu buzima ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage muri rusange, abenshi mu bari bitabiriye iyo nama bakaba basabaga NISR kuzagera iwabo mu turere kubisobanurira abandi bakozi kugira ngo batangire bakoreshe ibyarivuyemo mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Mu gihe abayobozi b’uturere basabaga Ikigo cy’Igihugu cy’ibaruramibare kuzohereza intumwa mu turere zikabisobanurira abakozi babo (abatechniciens) kugira ngo bajye babishingiraho mu gutegura imihigo, Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwo bwasabye by’umwihariko Ikigo cy’igihugu cy’Ibaruramibare kuzaza habaye inama y’umutekano yaguye ku Ntara bakamurikiramo ubwo bushakashatsi dore ko n’abayobozi b’imirenge baba bayitabiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, akaba yashimye uburyo iri barura ryakozwemo ariko asaba ubuyobozi bwa NISR kuzakora ubundi bushakashatsi bwo kureba uburyo ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu cyakemuka. Yagize ati “Ubu turi igihugu cya mbere cyakoze agashya ko gukuba inshuro ebyiri icyizere cyo kubaho ariko na none taracyafite ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage bigatuma iterambere ridindira.”  Kugaragaza neza mu mibare uburyo bwo guhangana n’iki kibazo byaba imwe mu nzira yo kugikemura.

Twababwira ko mu gihe ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda buhagaze kuri 2,4% buri mwaka bikomeje gutya hafi ya buri myaka mirongo itatu abaturage b’u Rwanda bazajya baba bikubye inshuro ebyiri. Mu gihe mu myaka ya za mirongo icyenda icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyari mu myaka 37 ubu Umunyarwanda afite icyizere cy’ubuzima kiri hejuru y’imyaka 64 nk’uko iri barura ribigaragaza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles