Abayobozi b’inzego zitandukanye bafite aho bahurira n’uburezi mu karere ka Rusizi barimo abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’amadini n’amatorero, abayobozi b’imirenge n’abandi banyuranye barakangurirwa kwigisha abana uburezi bugamije kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi babisabwe kuri uyu wa mbere tariki ya 11/08/2014, ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi 21 agamije gukumira imvururu zikurura intambara, jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi bihungabanya amahoro mu Rwanda ndetse no ku isi hose.
Iyi gahunda yiswe “Rwanda Peace Education Program” (Gahunda y’uburezi bugamije amahoro) yashizweho igamije kongera kubaka amahoro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho wasangaga abantu benshi babuze amahoro kubera ibibazo bari bafite basigiwe na jenoside, akaba ari muri urwo rwego abayobozi bitabiriye aya mahugurwa basabwe kubabazwa n’ibyabaye mu Rwanda ariko na none uko kubabara kukabaviramo isomo ryo kutazongera gukora Jenoside, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program, Kayirangwa Anitha.
Kayirangwa yavuze ko bimwe mu bisubizo iyi gahunda izanye ari ukongera kubana neza kw’abanyarwanda bafite indangagaciro z’abanyarwanda.
By’umwihariko abarimu basabwe gushyira muri gahunda zabo z’amasomo isomo rijyanye no kwigisha amahoro, mu mashuri buri mwarimu akabigira nk’umuco ku buryo atarangiza kwigisha isomo rye atabwiye abanyeshuri isomo ry’amahoro, kugira ngo abana aribo rubyiruko bakaba n’abayobozi b’ejo hazaza bazazamuke bafite gahunda yo kubaka igihugu banga ibigisenya.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi, Bayihiki Basile yasabye abarimu kuzabohoka babwira abana amateka y’abanyarwanda ntacyo bikinze kuko aribyo byakubaka amahoro arambye.
Yavuze ko hari abarimu benshi banga kuvuga amateka y’u Rwanda aho bamwe batinya kuvuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’abahutu ndetse n’ibindi bishingiye ku mateka yaranze u Rwanda, bigatuma abana bagenda babyumvira ahandi kandi bakagombye kubibwirwa n’abarezi babo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi gutoza abana umuco w’amahoro
Ibyo ngo bituma abana biga bafite ingingimira kuko hari ibyo baba batasobanuriwe abarezi bakaba basabwe gutinyuka kuvugisha ukuri imbere y’abana kuko aribyo bituma igihugu cyubakwa abana bakanakundana batitaye ku birebana n’amoko.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingezi kuko atanga icyizere cy’amahoro arambye bityo ngo bakaba bagiye gukangurira abo bayobora kugira uruhare mu kubaka amahoro bayavuga buri munsi.
Muri aya mahugurwa hifashishijwe amashusho atandukanye aboneka mu rwibutso rwa Gisozi agamije gufasha abahuguwe gusobanukirwa no kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.