Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyabihu: abaturage bashimira Perezida Kagame wazanye imihigo

$
0
0

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu, bavuga ko muri byinshi bashimira Perezida Kagame, harimo no kuba yarazanye  uburyo bwo gukorera ku mihigo. Bakaba bemeza ko ubu buryo bwatumye bagera kuri byinshi mu iterambere n’imibereho myiza. Ibyo bagarukaho cyane akaba ari ukubegereza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi.

m_abaturage bashimira Perezida Kagame wazanye imihigo

Habyarimana Emmanuel avuga ko hari byinshi ashimira Perezida wa Repubulika byagezweho binyuze mu mihigo. Ikiri ku isonga akaba ari uburyo umuriro w’amashanyarazi ugenda ukwira hirya no hino mu byaro ukagera n’aho batakekaga ko wagera, bityo abaturage bakarushaho. kwiteza imbere

Imihigo imaze kumenyerwa n’abakozi mu nzego za Leta no mu turere nka kimwe mu byihutisha iterambere. Ubwo bamwe mu bakozi berekanaga imihigo biyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2014-2015, buri mukozi w’akarere akerekana ibyo azageraho bitewe n’inshingano ze, bamwe mu bakozi badutangarije ko  gukorera ku mihigo ntako bisa kuko byihutisha iterambere ry’ikigo bakorera n’iry’abaturage.

Hatangimbabazi Theodore ni umukozi ushinzwe amakoperative  n’ishoramari mu karere ka Nyabihu,avuga ko imihigo ituma buri wese amenya inshingano ze kandi akaziha agaciro ku buryo yita kucyo ashinzwe,igihe giteganijwe ngo kizabe kirangiye n’ibindi.

Ibi bikaba bituma imirimo ya buri wese ayikora vuba kandi neza bityo n’abagenerwabikorwa ari bo baturage bakagera ku iterambere byihuse. Binyuze mu mihigo ya 2013-2014 hari byinshi byagezweho binyuze mu mihigo abaturage ubwabo bishimira.

Habyarimana Emmanuel,ni umuturage wo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Mubyo yishimira bikomeye,harimo uburyo umuriro w’amashyanyarazi ,amazi,n’imihanda cyane cyane byagiye byegerezwa abaturage bikagera n’aho batakekaga ko byagera.

m_abaturage bashimira Perezida Kagame wazanye imihigo1

Uwizeyimana Emmanuel ushinzwe igenamigambi muri Nyabihu avuga ko mu mihigo bazibanda ku biteza imbere ubukungu,imibereho myiza y’abaturage,imiyoborere myiza ndetse hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri EDPRS2

Agira ati “naratangaye cyane kandi bintera gushimira cyane perezida wa Repubulika,ubwo nabonaga umuriro ugeze mu mudugudu wa Rwamikeri,mu kagali ka Rubaya umurenge wa Mukamira. Umuriro bawukuye muri Rwankeri,barawujyana bawugeza muri Nanga,bawutereza mu misozi ihanamye aho abaturage batacyekaga ko wagera none ubu urendwa kugera kuri site ya kintobo. Abaturage barara bacanye. Bitatangaje”.

Uretse ibikorwa remezo,avuga ko no mu mibereho myiza imihigo yatumye haterwa intambwe ikomeye. Urugero agarukaho ni uburyo bwo kugira ubwisungane mu kwivuza ku muturage bwatumye umuntu atarembera mu rugo,uturima tw’igikoni twifashishwa mu guca indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse na za Rondereza zifasha abaturage kugabanya ibicanwa.

Hamwe n’imihigo,Habyarimana akaba asanga u Rwanda ruzarushaho gutera imbere cyane.

Uwizeyimana Emmanuel ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu,avuga ko kuri ubu bazibanda cyane ku bikubiye muri EDPRS 2  biteza imbere abaturage.

m_abaturage bashimira Perezida Kagame wazanye imihigo2

Aha abakozi berekanaga imwe mu mihigo biyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2014-2015 kandi buri wese akaba asabwa kuzesa neza ibyo yiyemeje mu rwego rwo kwihutisha iterambere

Bakazaharanira ko imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ibikorwa remezo ,ubukungu ndetse n’ imiyoborere myiza birushaho kuzamuka. Ikindi kandi buri mukozi wese akaba asabwa gukora inshingano ze uko bigomba kugira ngo ibyo yiyemeje bizagerweho neza kandi vuba bityo abaturage barusheho gutera imbere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles