Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Uburyo bushya bwo gutoza Itorero ry’Igihugu buzegereza indangagaciro abaturage

$
0
0

Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bushya bwo gutoza intore zo ku rugerero, abatuye akarere ka Ngororero basanga bizatuma abaturage benshi begerezwa amahirwe yo gusobanukirwa n’indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda kurusha uko byakorwaga mbere.

Ubwo umuyobozi w’itorero ry’Igihugu mu karere ka Ngororero, Mukantabana Odette yasobanuriraga abayobozi b’ibigo by’amashuri uko gutoza intore zo ku rugerero bizajya bikorwa, bishimiye ko imirimo y’itorero yegereye abaturage mu mirenge, bityo bikaba bizorohera intore gutanga umusanzu aho zivuka no kuhaba intangarugero.

m_Ngororero Uburyo bushya bwo gutoza Itorero ry’Igihugu buzegereza indangagaciro abaturage

Ibi kandi ngo ni umwanya mwiza abandi baturage batarabona amahirwe yo guhabwa inyigisho zirebana n’intore bazaba babonye, kuko bazazegerezwa mu gihe cy’ibiganiro ndetse na nyuma yabyo. Ubu buryo kandi ngo buzongera umubare w’abatoza b’intore kuko ku rwego rw’akarere hazatozwa abatoza 145 bazatorezwa ku kigo cyatoranyirijwe kuba site y’akarere (DUDC: District Ubutore Development Center), nabo bazamanuka mu mirenge.

Ikigo cy’ishuri cya ASPADE Ngororero nicyo cyatoranyirijwe gutorezwaho abatoza b’intore. Muri rusange, intore zo ku rugerero zizajya zitorezwa mu byiciro bitandukanye ku mashuri aho biga, kuri site imwe yatoranyijwe muri buri murenge (SUDC: Sector Ubutore Development Center), ndetse bagire n’igihe cyo gutozwa bataha I wabo mu gihe cy’ibiruhuko.

Uretse ubu buryo bwo gutoza bunishimiwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, urugerero narwo ruzakorwa mu byiciro 2, aho ikiciro cya mbere kigizwe n’ibikorwa bimara amezi 7 intore zitaha I wabo mu ngo, naho amezi 5 bakazayakorera muri kaminuza.

Bamwe mu bakuze batabonye amasomo arebana no gukunda no gukorera igihugu bavuga ko bazahungukira nkuko kabera Ferdinand wo mu murenge wa kageyo abitangaza, bityo nabo bamenye uko bagomba kwitwararika indangagaciro nyarwanda.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles