tariki 31/7/2014 mu karere ka Gatsibo hashojwe Itorero ry’abatoza b’Intore, rikaba ryari rimaze iminsi itatu muri gahunda yo kubaka urwego rw’abatoza b’intore ku rwego rw’Imirenge aribyo byiswe Sector Ubutore Development Center (SUDC).
Iri torero rigamije gutoza abatoza bazatoza abandi batoza ku rwego rw’amashuri, ku mudugudu no mu nzego z’imirimo. Rigamije kandi kugira abatoza bazatoza intore z’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, aho bazatorezwa ku masite atandukanye ku mirenge batuyemo.
Muri iri torero intore zizatozwa indangagaciro zirindwi z’ibanze arizo; Ubunyarwanda, Ubutwari, Ubwitange, Gukunda Igihugu, Ubunyangamugayo, Kwihesha agaciro, Gukunda umurimo no kuwunoza. Intore zizahabwa kandi ibindi biganiro birebana na gahunda z’icyerekezo 2020 hamwe n’imikorere y’Itorero ry’Igihugu.
Izi nyigisho zizafasha abatojwe kwimakaza umuco w’ubutore, barangwa kandi bimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda aho bari hose.
Atanga ikiganiro kuri gahunda y’icyerekezo 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, yagarutse ku nkingi esheshatu z’icyerekezo 2020 Igihugu cy’u Rwanda cyihaye kugeraho.
Yagize ati:” Nitwe ubwacu dukwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo, kugira ngo imihigo twahize y’icyerekezo 2020, hazagere twamaze kuyihigura, niyo mpamvu hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho”.
Iri torero ryitabiriwe na ba perezida b’abatoza b’intore, abatahira n’abarinzi b’indangagaciro ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 106, Ingabo na polisi, abakozi bashinzwe uburezi ku mirenge n’abatoza b’intore ku rwego rw’Akarere, bose hamwe bakaba ari 360.