Abaturanyi n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze igihe bategereje imyanzuro ku kibazo bafitanye n’uwo muturanyi wabo baatumvikana ku mirima yabo uruganda ruvuga ko ari iyarwo nk’uko bigaragazwa n’ikarita yerekana imbago z’urwo ruganda ariko n’abaturage bakaba bafite ibyemezo by’ubutaka byemeza ko ubwo butaka ari ubwabo.
Iki kibazo cyagaragajwe n’abayobozi b’urwo ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bavuga ko abaturage baturanye bafashe ubutaka buri mu nkengero z’uruganda barabwiyitira mu gihe ku gishushanyo cyakozwe cyerekana ubuso n’imbibi by’uruganda kigaragaza ko aho abo baturage batuye ari mu mirima y’uruganda.
Abo baturage ariko nabo ntibakozwa iby’uko iyo mirima yabo ari n’iy’uruganda kuko bafite ibyemezo by’ubutaka byemeza ko ubwo butaka ari ubwabo, kuba hari ikarita y’uruganda bakavuga ko ari amakosa yakozwe n’abashinzwe kwandika ubutaka bigatuma ubwo butaka babubarira ku ruganda ndetse bakanabwandika ku baturage.
Kuva icyo kibazo cyagaragara hagiye haba inama nyinshi ngo kibonerwa igisubizo ariko kugeza n’ubu ntabwo harafatwa umwanzuro uhamye.
Igisubizo cyizava ku bushake bwa RDB
Umwe mu baturanyi b’urwo ruganda utashatse kuvuga amazina ye yavuze ko ngo hakozwe inama ihuriweho n’impande zose bakababwira ko igisubizo kizatangwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board kandi ngo bumva bivugwa ko bamaze no kubarirwa ingurane bashobora kuzahabwa.
Umwe mu bayobozi utashatse kuvugwa mu itangazamakuru yavuze ko icyo kibazo cyamaze kugezwa mu bayobozi bo hejuru muri RDB, ngo bakaba aribo bazafata umwanzuro niba abaturage bazahabwa amafaranga babariwe cyangwa se bazava mu nkengero z’uruganda ntacyo bahawe kandi ngo nta gihe kizwi bazaboneraho igisubizo.
Yagize ati “Nta gihe kizwi RDB izatangira imyanzuro. Igishya kugeza ubu ni uko abaturage bamaze kubarirwa bikoherezwa abayobozi muri RDB. Nibo bazaca urubanza niba abaturage bazimurwa mu nkengero z’uruganda bagahabwa ingurane cyangwa se ntibazihabwe.”
Icyi kibazo cyatangiye mu kwezi kwa Mata 2014 ubwo uruganda rwaregaga abaturage kurengera imbibi zarwo nyuma bakitabaza ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ngo babafashe kumvikanisha n’abaturage no gucyemura ikibazo mu buryo burambye.
Iki gihe ubwo butaka batumvikanaho burakoreshwa n’abaturage mu gihe ibisubizo cya burundu cya RDB cyitaramenyekana. Ubu butaka bwahawe uruganda bwakaswe mu gihe ibigo bya leta byegurirwaga abikorera mu byiswe privatization.