Abayobozi baha za Bibiliya abize gusoma no kwandika bakuze
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza ko kujijura abaturage ari ukubakingurira amarembo agana ku iterambere, Ibyo babitangaje ubwo kuwa 5/10/2012 hasozwaga ibiganiro by’iminsi 2 bigamije kunononsora imyigishirize igezweho mu kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara mu karere.
Imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera kugeza magingo aya, hakiri abatazi kwandika, gusoma no kubara basaga ku 15.000, ariko ngo uyu mubare n’ubwo ukiri munini wahagurukiwe n’inzego zitandukanye z’ako karere n’abafatanyabikorwa bako ku buryo imihigo y’uyu mwaka watangiye izasiga 5000 bivuye muri uwo mubare nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis abitangaza.
Yagize ati “ ibi biganiro by’iminsi 2 bigamije kwita kuri iki kibazo, ibiganiro byahuje abahagarariye abigisha gusoma, kwandika no kubara n’abashinzwe uburezi mu mirenge igize ako karere, hanozwa imfashanyigisho igezweho”.
Clik here to view.

Bamwe mu bize bakuze
Yavuze ko izi gahunda zo kujijura abaturage zashyizwemo ingufu kuko nta terambere rishoboka mu gihe abakarigizemo uruhare batabasha kumenya amakuru anyuze mu nyandiko, cyangwa ngo babashe kwibarira ibyo batunze no kubyongera.
Nizeyimana Wellars, umuhuzabikorwa w’amasomero yigisha abakuze mu karere ka Bugesera avuga ko kwigisha gusoma, kwandika no kubara byakorwaga, ariko ngo wasangaga buri wese yiyigishiriza mu buryo bwe, nta guhuriza hamwe, ndetse ngo no gusuzuma imitangirwe y’izo nyigisho bikagorana.
Ati “ guzuzumira hamwe imfashanyigisho bizatuma habaho imikorere inoze kandi n’izuzuma rikorwe neza”.
Mu gusoza ibyo biganiro hashyizweho komite igizwe n’abantu 7 bazajya bakurikirana iyo myigishirize y’abakuze, bagategura amasuzumabumenyi ateye kimwe ku rwego rw’akarere kugira ngo hajye hamenyekana urwego abakurikiye inyigisho bagezeho.