Image may be NSFW.
Clik here to view.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Marimba mu murenge wa Kabarore muri Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije bugaragara muri aka kagari harimo ubw’amatungo n’imyaka ikiri mu mirima, bigatuma bamwe bararana n’amatungo mu nzu zabo.
Uganiriye n’’abatuye ba Marimba bose bahuriza ku kibazo kibabangamiye cy’abajura biba amatungo n’imyaka, ndetse bakagera no mu mazu yabo. Abavuganye n’itangazamakuru bagira bati “Abajura baratuzengereje kuko nk’ubu ntawe ugisarura igitoki cyeze kuko urindira gato ngo gikomere ugasanga bagitemye. Iyo utabaye maso no mu nzu barazitobora ugasanga binjiyemo bakwibye nk’imyaka n’itungo woroye ubwo inzara ikakubona.”
Nyirandikubwimana Angelique we avuga ko nta muntu ukiraza itungo hanze mu kiraro. Buri wese asigaye yirwanaho, ufite itungo ni ukuriraza mu nzu kuko n’inka baraziba iyo ziri mu kiraro. Ubu turarana n’amatungo ariko ni ukubura uko tugira nyine.
Aba baturage bavuga kandi ko bazi neza ko bagomba kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo n’uw’ibintu byabo, binyuze cyane cyane mu kurara irondo. Gusa ngo barasaba inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha kujya zigana abajura ibihano bikarishye kuko haba ubwo n’abafashwe ngo babarekura bidatinze bakongera bakajya kumonogoza abaturage.
Murara Fred Kazora, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore avuga ko ubuyobozi buzi neza ko muri aka kagari hakunze kuvugwa koko ubujura, ariko ngo bari gushaka ingamba zihamye zo zihamye zo kuburwanya ku bufatanye n’abaturage.
Yagize ati “Koko aho Marimba hamaze igihe higanje ubujura bw’imyaka n’amatungo y’abaturage, ariko tumaze igihe twarashyizeho ingamba zo kuburwanya aho ubu dufatanya n’abaturage ubwabo no gukaza irondo kandi turizeza abaturage ko iki kibazo cyiza gukemuka mu minsi ya vuba.”
Ubu bujura buvugwa muri aka kagari ka Marimba ngo bubangamiye amabwiriza y’isuku no kwita ku buzima kuko bamwe mu baturage basanga gucunga umutekano w’ibyao biba ngombwa ko barara mu nzu imwe n’amatungo yabo ngo babone uko bayacungira umutekano.
Tags: security, theft, livestock, patrol, Gatsibo, Rwanda,