Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Guharanira iterambere ry’igihugu no kugihesha agaciro, urugamba rushya rwo kugera ku butwari

$
0
0
Rwego David, umwe mu batuye Matimba wemeza ko bataha inzira abashaka guhungabanya umutekano.

Rwego David, umwe mu batuye Matimba wemeza ko bataha inzira abashaka guhungabanya umutekano.

Abatuye mu murenge wa Matimba muri Nyagatare barashishikarizwa kurwana urugamba rushya rwo kugera ku butwari, ngo rurwanwa mu guharanira iterambere ry’igihugu, kwihesha agaciro no kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Ibi abatuye i Kagitumba mu murenge wa Matimba bahora bazirikana ko aho iwabo ariho hatangiriye urugamba rwo kwibohora mu myaka 20 ishize. Ubu ariko abayobozi babo barabashishikariza kurwana urugamba rushya rwo kwibihora no kugera ku butwari baharanira iterambere ry’igihugu, kwigira no kwihesha agaciro kimwe no kurwanya ibiyobyabwenge.

Bamwe mu baturage ba Kagitumba bavuga ko kuba ariho hatangirijwe urugamba rwo kwibohora bibaha ishema ndetse bakemeza ko bazagera ikirenge mu cy’intwari zitangiye igihugu.

 

Rwego David avuga ko kuba u Rwanda rufite amahoro hari intwari zayameneye amaraso mu rugamba rwatangiriye aho iwabo Matimba ariko ngo abahatuye babonye urwo rugamba rutangira nabo bafite intego yo kwirinda ko hakongera kugira icyasubiza igihugu cyabo mu icuraburindi.

 

Agira ati “Ntabwo abantu baba baramennye amaraso yabo tukabona igihugu n’umutekano maze ngo iki gihe duhirahire guha icyuho abashaka guhungabanya umutekano intwari zaharaniye.”

 

Ibi kandi bishimangirwa na Mutabaruka Sali atuye mu mudugudu wa Nziranziza akagali ka Kagitumba. We ngo yavukiye mu mahanga mu buhungiro bitewe n’imiyoborere yatotezaga bamwe mu Banyarwanda. Kuri we ngo ubutwari bukomeye ni ugukunda igihugu n’abagituye bose nta kurobanura ndetse no kwamagana abashaka guhungabanya umudendezo wacyo.

 

Abayobozi b’aho i Matimba ariko bashishikariza abaturage kumenya kurwana urugamba rushya rwo kwibohora no kuba intwari z’igihugu. Bavuga ko ubutwari butagishingiye gusa ku kurinda umutekano, ahubwo ngo ubu bukwiye no kureberwa mu bikorwa byinshi byo kwibohora ubukene no guteza imbere igihugu.

 

Mwumvaneza Emmanuel uyobora umurenge wa Matimba avuga ko ubutwari ari ukwitabira gahunda ziteza igihugu n’abagituye imbere, kwigira no kurangwa n’urukundo. Agira ati “Guhinga no korora kijyambere, gukora ugamije inyungu, gukunda abantu muri rusange no guharanira iterambere ry’igihugu, kwigira no kwihesha agaciro kimwe no kurwanya ibiyobyabwenge nabyo ni ubutwari ab’iki gihe dukwiye guharanira.”

Mu gihe aba akagari ka Kagitumba bashishikarizwa kurwana urugamba rwo kwibohora rw’iki gihe, baranenga cyane abandi Banyarwada bishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, aho bemeza ko bitari bikwiye ko bakwibagirwa ibihe bibi igihugu cyanyuzemo ngo batize umurindi abashaka guhungabanya umutekano.

Barasaba buri wese ko yafatira urugero ku ntwari zameneye igihugu amaraso kugira ngo umutekano n’iterambere u Rwanda rufite ubu bigerweho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles