Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gisagara: Gukorera ku mihigo byabaye umusemburo w’iterambere

$
0
0

Abaturage b’akarere ka Gisagara barahamya ko ibikorwa bitandukanye bigaragaza iterambere bamaze kugeraho babicyesha kuba inzego zose zikorera ku mihigo, aho buri mwaka batera intambwe igaragara ugereranyije n’umwaka uba ushize.

Gisagara Gukorera ku mihigo byabaye umusemburo w’iterambere

Mu murenge wa Mukindo basheje imihigo ku kigereranyo cya 98%

Mu gihe akarere ka Gisagara kari gukora isuzuma ry’imihigo mu mirenge ikagize, abaturage bo mu mirenge yasuzumwe bavuga ko bashima iyi gahunda kuko ngo nabo birebera bagasanga hari icyo bagezeho cyiyongera ku byo baba baragezeho mu myaka yatambutse.

 Bavuga ko imihigo ari gahunda yatumye bamwe bava mu byiciro byo hasi mu bukene bakzamuka mu ntera z’abifashije bitewe n’uko imihigo ituma inzego zose zifatanya na buri wese mu kugeza impinduka kuri buri muturage dore ko na buri muturage aba yarahize kuzagira intambwe atera.

Nyiranteziryayo Valeriya utuye mu murenge wa Muganza avuga ko hashize imyaka 2 avuye mu cyiciro cy’abakene akajya mu cy’abifashije abikesha gukorera ku mihigo aho yiyemeza gukora akagira ibyo ageraho maze nabyo bikamufasha gukomeza kuzamuka.

Ati “Mbere y’iyo myaka nari umuntu utagira n’urwara rwo kwishima. Baje kunyoroza ihene ebyiri nkora uko nshoboye nzitaho nshaka guhigura umuhigo wo kuzunguka izindi ebyiri. Nabyo naje kubigeraho nshyizeho imbaraga, none ubu ndakomeje kandi nsigaye neza imyaka myinshi kubera gufumbira. Ibyo neza biriyongera nkabona ibintunga bihagije nkanagemura ku isoko, sinkitwa umutindi.”

Melchior Badakengerwa utuye mu murenge wa Mukindo we avuga ko yari asanzwe yifashije ariko agakora ibikorwa atabanje kwicara ngo ategure neza icyerecyezo yifuza kugeraho maze bikamugora kubikurikirana no kumenya ibigomba gukorwa mbere y’ibindi.

Ngo nyuma yo gutangira gukorera ku muhigo byatumye amenya gukora igenamigambi buri mwaka iwe mu rugo ku buryo bimworohera gukora ibikorwa aba yiyemeje. Uyu mugabo avuga ko nko mu mwaka wa 2014 yaguye ubuhinzi bwe bw’urutoki ndetse yongera n’ubworozi kandi abikora ashaka kugera aheza ariko ngo no gushaka kuzahigura ibyo yahize mu bandi kuko yari azi ko yabihize kandi ko bazamugenzura.

Mu isuzuma akarere ka Gisagara kakoze muri uyu murenge wa Mukindo hagaragaye ko bahize imihigo 27 ishingiye ku nkingi z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera kandi ngo byagezweho ku kigereranyo cya 98%. Ibi ngo biba byavuye mu buryo buri rugo rwagiye rwesa imihigo ku rwego rwarwo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles