Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Kirehe-Amarushanwa mu myiteguro y’isabukuru ya FPR Inkotanyi yarasojwe

$
0
0

Kirehe-Amarushanwa

Kuri uyu wa 03/10/2012, mu karere ka Kirehe hashojwe amarushanwa yari amaze igihe akoreshwa n’umuryango wa FPR  Inkotanyi mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze.

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe Murayire Protais akaba yasabye abatsinze amarushanwa gukora ikipe y’akarere kugira ngo bazarushanwe ku rwego rw’intara y’iburasirazuba,aho yabashimiye uburyo bitwaye muri iki gikorwa cy’amarushanwa.

Mu marushanwa yakoreshejwe mu karere ka Kirehe harimo amarushanwa yo gusiganwa ku maguru hamwe n’abatwara amagare,indirimbo hamwe no gukina umupira aho imirenge yagiye irushanwa mu gukina umupira.  aya marushanwa akaba yarahuje abaturage baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe,bakaba bavuga ko bungutse ibintu byinshi bitandukanye kuva baza muri aya marushsnwa kuko kuri bo babona ko ari umwanya wo guhura bagasabana ikindi kandi ni uko babonye urubuga rwo kugaragaza impano zabo aho bavuga ko byajya bikorwa byibura rimwe buri mwaka.

Umurenge wa gatore ukaba warahawe igikombe ku rwego rw’akarere kuko ariwo watsinze mu mukino w’amaguru,aho uyu murenge watsinze umurenge wa Kigarama, aya marushanwa akaba yarasojwe akarere ka Kirehe gatanga ibihembo ku bantu batandukanye batsinze aya marushanwa.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango FPR Inkotanyi mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umaze, uyu munsi mukuru ukaba uzaba ku itariki 15/12/2012.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles