Abahoze bazwi ku izina rya local defense 538 bacungaga umutekano bo mu karere ka Rusizi bakorewe ibirori byo kubasezerera muri izo nshingano, basubiza ibikoresho byose kandi basabwa gukomeza kuba ijisho ry’igihugu bafatanya n’abaturage kwicungira umutekano aho bazaba bari mu buzima busanzwe.
Uyu muhango wo gusezerera abitwaga local defense ukurikiye icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gusesa uwo mutwe ugasimbuzwa undi mutwe mushya witwa DASSO, district administration security support organ uzahabwa inshingano zo gufatanya n’inzego z’ibanze mu gucunga umutekano w’abaturage.
Mu byo aba local defense basabwe, harimo gukomeza gufatanya n’abandi baturage n’inzego za leta mu gucunga umutekano ndetse gusubiza ibikoresho bari bahawe na leta mu gucunga umutekano, birimo umwambaro wabaranganga mu kazi, inkweto za gisirikare amapingu n’ibindi.
Aba 538 bahoze ari local defense nabo bishimiye ko mu gihe bari bakiri mu nshingano zabo babashije kugera ku ntera nziza mu gucunga umutekano, bakaba banijeje abayobozi n’Abanyarwanda bose ko bitarangiriye aha kuko ngo bazakomeza gufatanya muri byose mu kubumbatira umutekano.
Bamwe mu bahoze ari aba local defence bavuzeko n’ubwo basezerewe ngo aka kazi kabagejeje kuri byinshi birimo kumenya uko bitwara muri rubanda nko kurangwa n’ikinyabufura, kubaha ndetse no kwiteza imbere muri duke babonaga aho bacungaga umutekano ibyo kandi ngo bakaba bazakomeza kubigenderaho muri ubu buzima busanzwe basubijwemo.
Uhagarariye polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi, Superintendent Sesonga Johnson yabwiye abahoze ari local defense ko gusubira mu buzima busanzwe bitababuza gukomeza gufatanya n’inzego za leta mu gucunga umutekano w’igihugu muri rusange, abasaba gukomeza icyo gikorwa kuko ari inshingano ya buri Munyarwanda.
Superintendent Sesonga yabasabye kandi ko batanga igikoresho icyo ari icyo cyose bahawe na leta mubyo bakoreshaga mu kazi.
Aba bahoze ari local defense basabye ko leta yabafasha mu kwiteza imbere mu buzima bagiyemo mu mibereho yo gutangira ubuzima busanzwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar atangaza ko akarere kabiteganyije ko hari gahunda zabateganyirijwe zizabafasha gutera imbere bakagera ku mibereho myiza.
Uyu muhango wasojwe hatangwa ibyemezo by’ishimwe kuri aba bahoze ari local defense. Umutwe wa DASSO wasimbuye local defense uzakorera mu gihugu hose, ukazaba ufite inshingano zo gufatanya n’inzego zibanze mu gucunga umutekano.
Abazemererwa gukorera muru DASSO nngo ni Abanyarwanda bafite byibura amashuri 3 yisumbuye, imyaka hagati ya 18 na 35, ubupfura n’ubunyangamugayo n’ibindi bizarebwa n’inzego z’umutekano nko kuba babashije kandi bafite ubuzima bwiza.
Ngo mu karere ka Rusizi honyine bazakenera abagera kuri 300 bazinjira mu mutwe wa DASSO. Kuri ubu hari guhugurwa icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu 80 bazinjizwa muri DASSO mu minsi iri imbere.