Abayobozi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba abasuzuma imihigo barongerewe iminsi n’ubwinshi ngo bizatuma bareba ibyakozwe byinshi kandi ku buryo bwuzuye hagaragare koko isura nyayo y’iterambere.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste uvuga ko kuba mbere harakorwaga isuzuma mu minsi ibiri, ariko ubu bikaba bizakorwa mu minsi itatu ndetse n’ikipi ikora isuzuma ikaba yarahawe umubare munini ugereranyije n’abasuzumaga mbere ngo bizatuma ibyo bamurika biba byinshi, bibahe amahirwe yo kwirebera ku buryo bwuzuye ibyo bashyize mu bikorwa bamaze kugeraho nyuma y’imihigo.
Mu mpera z’umwaka mu Rwanda haba isuzuma ry’uko imihigo uturere twahigiye umukuru w’igihugu mu izina ry’abaturage bose yagiye igerwaho. Mu gusuzuma imihigo y’umwaka ushize wa 2013/2014 hajemo impinduka kuko abazasuzuma imihigo babaye benshi, bakazabikora mu gihe kirekire kandi bakazanabaza n’abaturage ubwabo uko babonye imihigo ishyirwa mu bikorwa, uruhare babigizemo n’icyo bibamariye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko mu karere kabo bamaze guhigura imihigo neza, bakaba bafite byinshi bashobora kwereka abandi birimo ibikorwa-remezo byageze kuri benshi kuko nibura buri murenge wa Nyamasheke uyu mwaka urangiye ugezweho n’amashanyarazi.
Hari kandi imihanda ihuza imirima y’abahinzi nabo ubwabo yamaze gukorwa ndetse na kaburimbo ikaba yaramaze kugera mu karere.
By’umwihariko ngo ibi bikorwa by’imihigo byatumye abaturage basaga ibihumbi 15 babona akazi mu bikorwa-remezo ku buhinzi nk’amaterasi, gutera imirwanyasuri, guhinga icyayi na kawa n’ibindi byinshi ngo byagiye bitanga akazi ku baturage benshi bikaba byarabakuye mu bukene.
Abaturage bataragerwaho barivugira
Umuyobozi w’akarere avuga ko abaturage bagira inyota cyane kandi bagahaguruka bakabaza iyo babonye abandi baturage bari kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere bo bitarabageraho.
Ngo muri uyu mwaka ariko abayobozi bihatiye kubasobanurira ko nabo bashonje bahishiwe, kuko ngo gahunda z’iterambere zose ziri mubyo perezida wa repubulika yijeje abaturage batarabona bizabageraho mu gihe cya vuba ku buryo bizageza muri 2017 Nyamasheke igeze kuri byinshi yiyemeje.
Yagize ati “Twizeye ko no mu kuganira n’abaturage bacu bazasubiza ko banyuzwe kuko uyu mwaka twabasobanuriye ibyo twakoze n’ibyo twafatanyije, ndetse tuganira no kubyo tutarageraho ariko biri mu nzira tuzabagezaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.”
Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo mu mwaka wa 2010, kuva icyo gihe amanota yakomeje kuzamuka, muri uyu mwaka washize kaje mu cyiciro cya kabiri mu mihigo mu turere twose mu Rwanda.