Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gicumbi – Local Defense 649 basubijwe mu buzima busanzwe

$
0
0
Local Defense ziri gusezererwa

Local Defense ziri gusezererwa

Aba ni bamwe mu bari mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano mu nzego z’ibanze uzwi ku izina rya Local Defence wakoreraga mu karere ka Gicumbi waserewe kumugaragaro aho ugiye gusimburwa n’undi mutwe uzwi ku izina rya DASO.

Abitwaga Local Defense 649 bakoreraga mu karere ka Gicumbi basezerewe kuri iyo nshingano nk’uko biri muri gahunda nshya ya leta y’u Rwanda yo gusimbuza uyu mutwe urwego rushya ruzarinda umutekano mu karere rwiswe DASSO.

Muri iki gikorwa, abasanzwe ari ba Local Defense basubije imyamabaro y’umurimo n’ibindi bikorersho bifashishaga mu kazi ko gucunga umutekano, basezererwa ku mugaragaro.

Sinzabakwira Oscar wari Local defense yo mu murenge Miyove yavuze ko n’ubwo basubiye mu buzima busanzwe bazakomeza gufatanya n’abandi gucunga umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange,

Local Defense basubije umwambaro w’umurimo

Local Defense basubije umwambaro w’umurimo

Bavuga ko n’ubwo bagiye mubuzima busanzwse batazahwema gucunga umutekano w’abaturage.

Local Defense batanze umwambaro w’umurimo

Local Defense batanze umwambaro w’umurimo

Bamwe muri aba ba local defense bavuze bamwe muri bo bari bamaze kumenyera ubuzima bwo gukorera amafaranga kuko hari nk’abarindaga ibigo bikorera i Gicumbi nka n’ibindi bikomeye bakabona amafaranga, none bakaba bagiye gutangira ubuzima busanzwe bwo kwirwanaho ntaho bakura ifaranga nk’uko local defense Turikumwe Girbert waturutse mu murenge wa Cyumba yabitangaje.

Bahawe icyemezo cy’ishimwe

Bahawe icyemezo cy’ishimwe

Uyu Turikumwe na bagenzi be baboneyeho gusaba ubuyobozi kubafasha bakabatera inkunga maze bakibumbira muri za koperative bagakora bakiteza imbere.

Abayobozi babagiriye inama yo gukora imirimo isanzwe bakiteza imbere kugira ngo babashe kwinjira mu buzima busanzwe bemye, dore ko n’uyu murimo wari ubwitange batahemberwaga, uretse bamwe muei bo babaga baragize amahirwe yo kubona akazi mu bigo bakabahemba.

Ku mpungenge bamwe mu baturage bagaragaje ko aba balocal defense bakwishora mu bikorwa bibi, aba basezerewe bamaze impungenge abantu ko nta gikorwa kibi bakora gihungabanya umutekano, bavuga ahubwo ko bazaharanira gukora ibyabateza imbere bakomeza kubungabunga umutekano.

Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi ndetse bagakorana neza ku buryo abazaba inkwakuzi mu kwiga imishinga ibabyarira inyungu bazabatera inkunga.

Abayobozi na Local Defense bifotoranyije ifoto y’urwibutso

Abayobozi na Local Defense bifotoranyije ifoto y’urwibutso

Yabasabye ko bagomba gukora bakiteza imbere ndetse bakibumbira mu mashyirahamwe akarere kakabatera inkunga kuko bakoze umurimo mwiza w’ubwitange bagafatanya n’inzego z’ubuyobozi gucunga umutekano w’abaturage.

Umutwe wa local defense washyizweho mu mwaka wa 2004, uhabwa inshingano yo gufatanya n’izindi nzego gucunga umutekano, cyane cyane mu nzego z’ibanze zegereye abaturage. Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho uwitwa DASSO, district administration security support organ, uzawusimbura ukanahabwa inshingano nshya, ubu hirya no hino mu gihugu hari kubera ibikorwa byo kubasezerera basubira mubuzima busanzwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles