Mu kiganiro ku miyoborere ishingiye kuri Demokarasi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB Prof Shyaka Anastase yatangiye muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi yongeye gusaba urubyiruko kwiga ruharanira kwihangira imirimo no kuyitanga kurusha uko rurangiza rujya kuyaka abandi.
Prof.Shyaka avuga ko gahunda ya leta y’u Rwanda ari ugufasha abanyagihugu kugira imibereho myiza babifashijwemo n’imiyoborere myiza igenda ishyirwaho, abanyarwanda bakumva ko Bakwiye guharanira ko ibyubakwa bitasubira inyuma ahubwo bagaharanira kubikomeza bashyira imbere ubunyarwanda.
Inama ya kabiri mpuzamahanga y’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi izabera mu Rwanda kuva taliki ya 30/6/2014 kugera taliki 2 Nyakanga, izakira impugucye zirenga 70 zivuye mu bihugu 30, bikaba byiza ibanjirijwe n’ibiganiro muri za Kaminuza zikorera mu Rwanda hasangirwe ibitekerezo ku iterambere rirambye rishinzwe ku miyoborere myiza na Demokarasi mu gihe u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 20 rwibohoye.
Prof.Shyaka aganira n’urubyiruko rwo muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi akaba yaratangaje ko abanyapolitiki batagomba kurwanira ubutegetsi ngo havuke impagarara, ahubwo ko bagomba kubusaranganya no kubusangira nkuko politiki itabereyeho kuryanisha abanyagihugu ahubwo ikwiye kubahuza no kugira uburyo baganira mu gushaka ibisubizo igihugu gifite.
Akavuga ko mu miyoborere myiza bikwiye ko urubyiruko rwiga muri za Kaminuza ruganirizwa kucyerekezo u Rwanda rwifuza n’ uruhare rw’urubyiruko rwabigiramo bidahariwe abanyapolitiki n’abashinzwe igenamigambi ahubwo urubyiruko rukagaragaza ibyo rushobora gushyira mu bikorwa mu iterambere harimo guhanga imirimo.
Muri iki kiganiro cyabaye taliki ya 26/6/2014 abanyeshuri bo muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi hagaragajwe ko abanyarwanda bagomba kumva ko Atari abagenerwa bikorwa na leta ahubwo ari abafatanyabikorwa bitewe na gahunda nyinshi bashyira mu bikorwa bafatanyije na Leta
Hagendewe ku kigega cy’agaciro abanyarwanda bagizemo uruhare, gahunda z’umuganda ngaruka kwezi n’izindi gahunda abaturage bagiramo uruhare ngo bigaragaza ko abanyarwanda ari abafatanyabikorwa.
Kuba hari ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, ngo amahirwe ahari ni uko hari n’ibigo by’imari bishobora gufasha urubyiruko kubona inguzanyo, gusa ikibazo ni urubyiruko rudashaka ibyo gukora rukiri ku ntebe y’ishuri ngo rurangize rubishyira mu bikorwa mu kurwanya ubushomeri.
Umwe mubanyeshuri biga muri iyi Kaminuza uvuka mu gihugu cya Kongo Mukange Patrick avuga ko ibihugu byo muri Afurika nubwo bifite ubwigenge bigikomeje guhura n’ibibazo by’iterambere hashingiye mu kwisanzura mu gucyemura ibibazo by’ubucyene bifite, arebeye ku Rwanda, avuga ko rugerageza ashingiye ku miyoborere ihaboneka mu kwishakamo ibisubizo hakoreshejwe gahunda zishyirwaho nk’umuganda kuko ukorwamo ibikorwa byubaka igihugu kandi buri muturage akabigiramo uruhare hatabayeho gutanga amasoko.
Gasore Innocent umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi wakurikiranye ibi biganiro avuga ko leta y’u Rwanda igerageza gushyiraho gahunda zifasha abanyagihugu, gusa hakaba hacyenewe ko urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange batekereza uburyo barushaho kurwanya ubukene bakoresheje ubumenyi buhari, kuko kurwanya ubushomeri n’ubukene bigabanya ibibazo bibangamira imiyoborere myiza.