Mu byo urubyiruko rwo mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye rwishimira byagezweho mu myaka 20 yo kwibohora, harimo umutekano, kutavangura Abanyarwanda, n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Yvette Muteteri ni intore iri ku rugerero. Ati « nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, twageze kuri byinshi. Icya mbere umutekano, ubuyobozi bwiza buri wese yisangamo, … nta muntu ukigira ikibazo ngo akihererane, acyegereza ubuyobozi kandi bukamukemurira ikibazo nk’uko abyifuza.”
Annet Tumusime na we ni intore iri ku rugerero. Ati « Twagejejweho amazi meza … amashanyarazi… »
Emmanuel Nkurunziza batazira Gatore we ni umuturage usanzwe wo mu murenge wa Tumba. Ati “Mbona abantu bafite umutekano mu gihugu, kandi bakitabira imirimo yose ishoboka. Ikindi nishimira ni uko ivangura ry’amoko ryavuye mu Rwanda, ritakibaho.”
Egide na we atuye i Tumba. Ati “Njyewe nishimira kuba igihugu cyaribohoye tukaba turi mu mutekano w’amahoro meza, kandi Abanyarwanda twese tukaba tubana mu mahoro. Nishimira kandi ko nta moko akibaho cyane, yaciwe mu gihugu. Ubu nta moko twese turi Abanyarwanda bamwe.”
Silivani Rurangwa na we ati “jenoside yari yashenye igihugu. Ariko abantu bariyunze, barabana, baraturanye, barasangira, babana neza. Ikindi bakoze ibikorwa bibubaka, bibatenza imbere, u Rwanda mu bukungu rumaze gutera imbere. »
Silivani na none ati « hubatswe imihanda, amavuriro, amashuri kandi ari Abanyarwanda babigizemo uruhare, biva mu mashuri abanza bigera ku myaka 12, ku buryo Umunyarwanda umwana yigira ubuntu nta kibazo. Mu mavuriro hari za mituweri, umuntu ararwara akivuza nta kibazo… »