b’ubunyamabanga bwa CEPGL n’abifatanyije nabo mu kwibuka abakozi babwo bishwe muri Jenoside
Ku nshuro ya gatatu taliki 25/6/2014 ubunyamabanga bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL bibutse abakozi babwo bishwe mu gihe cya Jenoside bari mu karere ka Rubavu ahari icyicaro cy’uyu muryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Herman Tuyaga avuga ko ubunyamabanga bwa CEPGL bwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuko uretse gusenya byinshi mu Rwanda igahitana n’ubuzima bw’abantu ngo yagize ingaruka kumuryango wa CEPGL.
Mu gikorwa cyo kwibuka abakozi icumi bahoze bakorera ubunyamabanga bwa CEPGL mu karere ka Rubavu ariko bakwicwa mu gihe cya Jenoside ngo hari habaye uburyo bwo guhungisha abakozi b’uyu muryango ariko kubera bamwe mubari abakozi ba CEPGL bari mu bikorwa byo kwica abatutsi ntibatumye hari n’umututsi ukorera muri CEPGL ashobora guhunga kuko bishwe batarahunga bigizwemo uruhare n’umukozi witwaga Rugoyi.
Uretse kuba Jenoside yaratumye ubunyamabanga bwa CEPGL bubura abakozi ngo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatumye uyu muryango uhagarara mu gihe cy’imyaka 13, bigira ingaruka kuba bamwe mubakoze Jenoside barahungiye mu gihugu cya Kongo nubu bakirimo bakaba bagikomeje ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu no guhungabanya umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango wa CEPGL Tuyaga avuga ko bibuka Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ibyabaye mu Rwanda nk’umunyamuryango wa CEPGL bitazagira igihugu na kimwe bisubira kubamo, ahubwo bakagendera kumahame ibihugu biwugize byashyizeho umukono arimo guteza imbere ubuhahirane, umutekano n’imiyobozirere myiza no guteza imbere umutekano n’amahoro.
Nubwo umuryango wa CEPGL utaragira icyo uteganyiriza imiryango y’abakozi yacitse ku icumu y’abakozi bawo bishwe mu gihe cya Jenoside, Tuyaga avuga ko biterwa n’ubushobozi bucye uyu muryango ufite, cyakora nk’umuryano ukorera mu karere ka Rubavu ngo mu gufasha uru rwibutso rwa Gisenyi kwibuka abakozi ba CEPGL bakusanyije 1 200 000frw yashyikirijwe akarere ka Rubavu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko ubunyamabanga bw’uyu muryango bubona ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bwari bukwiye gukorana n’ibihugu biwugize guhagarika abagize uruhare muri Jenoside babihungiyemo no guhagarika abagize umutwe wa FDLR.
Abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rubavu, bashima ubunyamabanga bwa CEPGL kuba butegura ibikorwa byo kwibuka abakozi babwo bishwe mu gihe cya Jenoside ndetse bakwifatanya n’indi miryango yabuze ababo, mu gihe hari ibindi bigo mu karere ka Rubavu byabuze abakozi babyo ariko bitaragira umwanya wo kubibuka no gufasha imiryango basize nkuko byatangajwe na Kabanda Innocent umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu.