Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Urubyiruko ngo rukwiye gukorera igihugu byaba ngombwa rukanacyitangira kugeza ku rupfu

$
0
0

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee yabwiye urubyiruko ko rukwiye gukorera igihugu uko bishoboka kose byaba ngombwa rukanacyitangira kugeza ku rupfu. Yabibwiye intore zo mu mirenge ya Ndego na Kabare muri ako karere ubwo zasozaga icyiciro cya kabiri cy’urugerero tariki 24/06/2014 mu muhango wabereye mu murenge wa Kabare.

 m_Urubyiruko ngo rukwiye gukorera igihugu byaba ngombwa rukanacyitangira kugeza ku rupfu

Uyu muyobozi yavuze ko kuba u Rwanda rwarabohojwe n’ingabo zari iza FPR kandi zikaba zari urubyiruko ngo ni ikimenyetso kigaragaza ko n’urubyiruko rw’iki gihe rushobora gukorera igihugu kandi rukaba rwacyitangira.

Yagize ati “Turazirikana ku nshuro ya 20 kandi ni igikorwa cyakozwe n’urubyiruko ruhagarika Jenoside. N’uru rubyiruko rushobora gukora bya bikorwa bijyanye no guteza imbere igihugu, ndetse bibaye ngombwa gutabarira igihugu babikora mu gihe baba babikunze, ni ukuvuga ngo ntibakwemera kugambanira igihugu, ibyo bikagaragaza ko bashobora kucyitangira no kugipfira nka ba bana b’I Nyange banze kwitandukanya n’abandi”

Mu bikorwa izo ntore zari ku rugerero zakoze harimo kubakira amazu imiryango itishoboye, gukorera abaturage ubukangurambaga mu bintu bitandukanye birimo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no kubashishikariza gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse bamwe ngo bakaba ngo baranateguye aho bazatera amashyamba nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy’urugerero.

Izo ntore zavuze ko zidashobora kwijandika mu bikorwa byo kugambanira igihugu, zivuga ko n’ubwo zishoje icyo cyiciro zigikomeje imihigo kuko zizajya zizenguruka kazajya zizenguruka mu mago y’abaturage zibigisha kwirinda ibihuha by’abasebya u Rwanda bagamije kurugambanira nk’uko Nsengiyumva Jean Paul wo mu murenge wa Kabare yabivuze.

Biteganyijwe ko abazabasha gukomereza amashuri ya bo mu mashuri makuru na za kaminuza ngo bazakomeza ibikorwa by’urugerero kugeza mu mwaka wa 2017 ariko bakazajya babikorera aho bazaba bari kwigira, mu gihe abatazakomeza kwiga na bo bazajya babikorera mu tugari twa bo.

Izo ntore zo mu mirenge ya Kabare na Ndego zanasabwe kugira umuco wo kunyurwa, kuko ngo usanga benshi mu bagiye bishora mu bikorwa byo guhungabanya umudendezo w’igihugu barabitewe no kutanyurwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles