Abaturage b’umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu, tariki ya 21/06/2014 bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge maze bashimangira ko bagomba gukomeza gufatanyiriza hamwe kugira ngo babashe kwiyubaka no gutera imbere.
Abarokotse jenoside bo muri uyu murenge bavuga ko nyuma y’inzira ikomeye banyuzemo muri jenoside ndetse bakaburiramo ababo, ubu babashije kwiyubaka ndetse bakaba babanye neza n’indi miryango ku buryo ngo bafite icyizere cyo gukomeza kubaho no gutera imbere.
Mukanyarwaya Beatrice warokokeye i Kabgayi, ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR zahafataga zikabohora Abatutsi bari bakiriho mu bahahungiye, avuga ko nyuma yo kugaruka mu murenge wa Mwendo habanje kubaho urwikekwe hagati y’abarokotse jenoside n’abandi baturage, ariko ubu ngo babanye neza binyuze mu matsinda na gahunda bahuriramo kandi ngo bakaba bakomeje gahunda z’iterambere ryo kwiyubaka.
Visi Perezida w’Ihuriro ry’abarokotse jenoside bo mu murenge wa Mwendo, Higiro Joseph, asaba abaturage b’uyu murenge gukomeza gushyigikira gahunda zo kwibuka, abantu bakuru bakarushaho kuzitabira; kandi agasaba abarokotse jenoside kugira ubutwari bwo gukora cyane ntibaheranwe n’agahinda kugira ngo babashe gutera imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, yasabye Abanyamwendo kwibuka bazirikana isano bafitanye nk’Abanyarwanda; bityo bakaba bakwiriye komorana ibikomere basigiwe na jenoside, bubaka icyizere cy’ubuzima ndetse bakarwanya urwikekwe n’ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.
Ubuhamya, imivugo n’indirimbo byatambutse muri uyu muhango byagaragazaga ko nyuma y’umwijima wa jenoside yakorewe Abatutsi, ubu u Rwanda rwongeye kubona umucyo, ariko ubutumwa bukumvikanisha ko abantu bakwiriye gukomeza gufatanyiriza hamwe kugira ngo bafashe abarokotse jenoside batarabasha kwishobora.
Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango uhuje ibyari amasegiteri ya Rutagara, Kimegeri na Dusego byo mu yahoze ari Komini Mukingi ndetse na Segiteri Giseke na Ntongwe byo mu yahoze ari Komini Mushubati.