Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Intore zirasabwa gutandukana n’abandi

$
0
0

m_Intore zirasabwa gutandukana n’abandi

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano rusaga 150 rwashoje urugerero kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kamena 2014, rwasabwe kuba umusemburo w’ubudasubira inyuma mu ntambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 20 ruvuye muri jenoside yakorewe abatutsi rukaba rumaze gutera intambwe igaragara mu kwibohora.

Captaine Nkwaya Alphonse wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye ibyiza urubyiruko rwa Nyamasheke rugenda rugeraho, asaba abarangije urugerero gukora ikinyuranyo, bakagaragariza urukundo igihugu bagiha imbaraga zacyo mu bikorwa byiza bizakomeza kuruteza imbere.

Capt Nkwaya yabwiye intore ko bakwiye gutangira hakiri kare kuko aribo bayobozi b’ejo bakitegura kuba umusemburo w’intambwe idasubira inyuma u Rwanda rwatangiye, mu minsi iza bakazatsinda intambara y’ubukene bakazabaho bishimye.

Yagize ati “twatangiye kurwana intambara yo kwibohora tukiri bato, twitangira igihugu cyacu, namwe nimurwane intambara yo gutsinda ubukene mukiri bato mutandukane n’ababanjirije, mwigishe abandi gukora, ejo nimwe muzaba mutuyobora, nimwitegure rero hakiri kare kuzagira icyo muduha kizagirira igihugu akamaro”.

Capt Nkwaya yasabye intore gukomeza kuba indongoozi mu gufatanya n’ingabo  mu gukorera igihugu mu buryo bwose.

Uwambajemariya Albertine ni umwe mubarangije urugerero, avuga ko bahakuye ubumenyi bwinshi buzatuma barushaho guhumuka amaso bakihangira imirimo kandi bakarusha gukorera hamwe mu kuzamura imibereho y’abanyagihugu ndetse no kurushaho gukunda igihugu.

Abisobanura agira ati “twize gukora za rondereza, nanjye nshobora kuzayikora iwacu, sinari nziko ingufu zanjye n’abandi zakora umuhanda ukaba nyabagendwa, ubutaha nshobora kuzaharira uwundi mfatanyije n’abandi, twubakiye abantu benshi kandi tutari benshi, kuki ibi bitakomerezaho tukazagera no ku bindi byiza”.

Uru rubyiruko rwasoje urugerero rwatangiye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2013, twatangiye rugera ku 167 ubu bakaba basoje basaga 150, bikaba bisobanurwa n’uko hari bamwe bagiye bakomereza amasomo ahandi ntibabashe kuguma muri kagano.

Uru rubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka imihanda, kubarura ingo zifite amakayi y’imihigo, kurwanya indwara ya kirabiranya mu rutoki no kubaka za rondereza (amashyiga agabanya ikoreshwa ry’inkwi nyinshi).


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles