Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Urubyiruko ngo rumaze gushishikarira gukora rwiteza imbere ariko haracyari imbogamizi y’abatwara inda zitateguwe

$
0
0

Urubyiruko ngo rumaze

 

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri kayonza

Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza ngo hari byinshi rumaze kugeraho mu iterambere rubikesha ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire. Bimwe muri ibyo ngo ni ukuba benshi mu rubyiruko rwo muri ako karere baribumbiye mu makoperative kandi abirirwa bazerera batagira ibyo bakora bakaba baragabanutse cyane nk’uko byavugiwe muri kongere y’urubyiruko rw’ako karere yabaye yabaye tariki 12/06/2014.

Urubyiruko rwo

Urubyiruko rwo muri kayonza

Benshi mu rubyiruko ngo batangiye guhindura imyumvire ku buryo ubu ngo bahugiye mu gushaka icyabateza imbere nk’uko bivugwa na Mukunzi Herve, umwe mu bagize inzego z’urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamirama.

Agira ati “Twakoze koperative yo guhumbika ingemmwe z’ibiti tukajya tuzigurisha abantu tukabona amafaranga ku buryo bufatika. Urugemwe turugurisha amafaranga 30, uko tugenda tubona isoko ryagutse ni nako n’amafaranga tubona yiyongera, kandi tukanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije”

N’ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rugenda rutera intambwe mu kwiteza imbere, ngo haracyari n’imbogamizi ya bamwe mu rubyiruko bacyirirwa mu biyobyabwenge aho gukora, ariko ikibazo gisa n’igikomeye cyane kikaba icy’abana b’abakobwa biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bagenda batwara inda zitateguwe.

Uwizeyimana Placide uyobora inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

“Dufite ikibazo cy’urubyiruko rwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze (bw’imyaka iceyenda na 12) bagenda batwara inda zitateguwe, ariko tumaze kubona ko ari ikibazo gikomeye turi gukora ubukangurambaga ikigo ku kindi ku buryo dukeka ko hari icyo byazahindura” uku ni ko Uwizeyimana abisobanura.

Imwe muri gahunda y’ibikorwa abagize inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza bafitiye bagenzi ba bo ngo ni ukubashishikariza kwizigama, kuko benshi babona amafaranga bakayita make kandi baramutse bayakoresheje neza yabafasha kwiteza imbere nk’uko Umuhoza Marie Claire wo mu murenge wa Mukarange abivuga.

Abari mu nzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza barasa n’aho batemeranya na bagenzi ba bo bavuga ko ari abashomeri kubera ko babuze akazi. Bavuga ko impamvu bamwe mu rubyiruko bavuga ko imirimo yabuze ari uko no mu mitwe ya bo haba hari icyabuze. Kuri iki kibazo ngo hakaba hari gutegurwa gahunda yo gukomeza gukora ubukangurambaga mu rubyiruko kugeza ruhinduye imyumvire.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles