Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 kamena 2014, ubuyobozi bwa polisi ya Nyamasheke bwazindukiye mu gikorwa cyo kwigisha abanyeshuri, uburyo bakoresha umuhanda cyane cyane bakoresha ya mirongo y’umweru iha uburenganzira abanyamaguru guhita imodoka zihagaze.
Nk’uko polisi ibisobanura, abanyeshuri ni bamwe bashobora kwibasirwa n’impanuka igihe batazi neza uburyo binjira mu muhanda n’uburyo bashobora guhagarika imodoka kugira ngo babashe guhita cyane cyane nk’igihe ari benshi bavuye ku ishuri. Polisi yaboneho kwigisha abakozi basanzwe bafasha abanyeshuri kubasha kwambuka umuhanda ndetse ibemerera kuzabaha imyenda ituma iyo bayoboye abanyeshuri , abatwaye imodoka bahita bamenya ko aribyo bashinzwe bityo ntihabeho impanuka umutekano mwiza ugakomeza kurangwa mu mihanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, ACP Gilbert Gumira , yatubwiye ko abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakwiye kugira umurongo bahuriraho kugira ngo hirindwe impanuka, abanyamaguru bakamenya ko bagendera ibumoso kuko babasha kureba imbere ibinyabiziga bibasanga bityo bakaba babihunga kuko baba babireba kandi bakabasha kwambuka mu mirongo y’umweru bitonze babanje kureba neza ko abatwaye ibinyabiziga babibonye.
Yagize ati “abanyamaguru barakangurirwa kumenya igihe binjirira muri iriya mirongo kuko gupfa kuyijyamo batitonze byabakururira impanuka kandi bakamenya kugenda I bumoso bw’umuhanda”.
Iki ni icyumweru cyahariwe polisi n’abaturage cyatangirije mu karere ka Karongi kikazakomeza no mu tundi turere tugize igihugu, Polisi ikaba ikomeza gukangurira abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo, bakamenya gutanga amakuru no gukumira icyaha kitaraba, kandi bakihatira ibikorwa by’amajyambere bibakura mu bukene, kuko ahatari inzara hataba umwaga.