Kuwa gatatatu tariki 3/10/2012 mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero habaye umuhango wo gushyira ahagaragara no gusinya imihigo n’uko izashyirwa mu bikorwa mu murenge n’utugari tuwugize.
Icyo gikorwa cyaje gisa n’igitinze kuko igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2012-2013 kirangiye, cyabereye imbere y’inama njyanama y’umurenge nkuko amategeko abiteganya, ubuyobozi bukaba buvuga ko ntacyo bizahungabanya ku migendekere y’ibikorwa.
Matyazo ifite imihigo 48 yegamiye inkingi 4 za Leta: Ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera. Icyagaragaye nuko mu tugari uko imihigo izashyirwa mu bikorwa (implementation) bitanoze maze abayobozi batwo kimwe n’abo bireba ku rwego rw’umurenge basabwa kuzinonosora.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ikibazo cy’imihigo ndetse n’uko izashyirwa mu bikorwa usanga harimo ibidasobanutse neza nyibigaragara muri uwo murenge gusa kuko no muyindi mirenge hari aho abakozi basabwe gusubiramo imihigo yabo kandi bakajya bahiga ibintu bagaragaza n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa kandi biakgirira abaturage akamaro.
Nyuma y’uko imirenge yose imaze gusinya imihigo yayo, Igikorwa cyo kugaragaza uko imihigo izashyirwa mu bikorwa kizamanuka kigere mu midugdu no mu ngo kandi abayobozi bazakora inama zo gusobanurira abaturage aho imihigo igeze n’ibindi bizakorwa. Ibyo bikazatangira ku wa 9 Ukwakira 2012 nkuko ushinzwe igenamigambi mu karere ka Ngororero yabidutangarije.