
Izi ni inyanya zo mu karere ka Nyanza zihinzwe mu kizu bita Green House cyongereye umusaruro mu buhinzi bwazo.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Nyanza baratangaza ko imihigo yiyemezwa n’abayobozi imyinshi muri yo igerwaho gusa bakanagaragaza ko hari bike biba bikeneye kuba byakosorwa.
Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 02/06/2014 mu gihe haburaga umunsi umwe ngo akarere ka Nyanza gakorerwe isuzuma ry’imihigo n’Intara y’Amajyepfo mu gikorwa giteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 3/6/2014 mu cyumba cy’inama cy’aka karere.
Ibyo abaturage biyemerera ko biba byagezweho kandi ku mpamvu z’imihigo iba yiyemejwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze harimo ikorwa ry’imihanda ihuza imirenge n’indi mu rwego rw’ubuhahirane ndetse n’imigenderanire.
Kuri ibyo bikorwa hiyongeraho ibyumba by’amashuli arimo ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 n’ibindi bizamura ubukungu ndetse n’imibereho myiza yabo hatibagiranye ibikorwa remezo nk’ibigo nderabuzima, amasoko n’ibindi.
Mu kwemeza ko imihigo hari icyo ibamariye bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza babivuga bagira bati: “ Imibereho myiza yacu yarushijeho kwiyongera kuva aho abayobozi batangiye gukorera ku mihigo kandi igakurikiranwa neza ko ishyirwa mu bikorwa’
Icyakora nubwo aba baturage bavuga ko ibyinshi ari ibiba byagezweho ku rundi ruhande umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko abishyura ubwisungane mu kwivuza bakiri bacye ukurikije uko mu nzego z’ibanze ziba zabyiyemeje mu mihigo.
Yagize ati: “ Mu nzego z’imidugudu usanga ibintu biba bitagenda neza ariko hejuru bo bibwira ko nta kibazo kiriyo niyo mpamvu abayobozi bakwiye kujya bagirira ingendo hasi mu baturage bakajya kureba ko ibivugwa bijyanye n’ingiro”
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Nyanza hatangiye imyitegura yitegura isuzuma ry’imihigo rizakorwa n’intara y’amajyepfo aho buri mukozi w’Akarere yatangiye kwisuzuma yegeranya raporo ndetse akabisanisha n’ibikorwa byakorewe abaturage buri wese yabonesha amaso akabyibonera mu gihe yaba ashatse kubisura.
Muri ibyo bikorwa ibyinshi bishingiye ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ibikorwa remezo bigiye biri hasi mu mirenge.
Iyo hasuzumwa iyi mihigo y’Uturere n’imirenge haba hitawe kukureba ibikorerwa abaturage ndetse n’amaraporo avuga ibiba byakozwe aho buri cyiciro gihabwa amanota hakurikijwe uko cyihagazeho mu bireba n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu gihe runaka kiba cyafashwe.
Mu byo bagenderaho hasuzumwa imihigo bishingiye ku nkingi enye leta y’u Rwanda yihaye birimo imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage, Ubutabera n’ubukungu.