Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Ibitaro bya kibungo byibutse abakozi babyo n’abarwayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

$
0
0

Ngoma: Ibitaro bya kibungo byibutse abakozi babyo n’abarwayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ibitaro bikuru bya kibungo biherereye mu karere ka Ngoma, byibutse abakozi babyo, abarwayi ndetse n’abandi bantu baguye mu bigo nderabuzima byariho mu 1994 byagenzurwaga n’ibi bitaro.

Abibukwa kugera ubu bamaze kumenyekana bahaguye ni 68 barimo abakozi umunani bakoraga muri ibi bitaro, abagera kuri 30 biciwe mu bigo nderabuzima bya kibungo ndetse n’abarwaza abarwayi n’abandi bahiciwe bahahungiye bagera kuri 38.

Mu gikorwa cyo kwibuka cyo kuri uyu wa 26/05/2014 cyabimburiwe na misa yo kubasabira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ahashyinguye iyi mibiri.

Mubuhamya bwatanzwe na Bushayija Pascal waharokokeye  nyuma yo kuvuga inzira y’umusaraba yanyuze aho benshi mubo bari kumwe bagiye bicwa we akarokoka,yashimye cyane ingabo z’inkotanyi zabakijije zikabakura mu maboko y’interahamwe zashakaga kubica.

Yagize ati”Ndashima cyane Imana yandokoye,ariko nkanashima ingabo z’inkotanyi zabohoye u Rwanda kuko zadukuye ahakomeye mu maboko yabashakaga kutwica, njyewe mbona ntabona uko nazimira numva twajya dufata akanya tukibuka n’abaguye kurugamba batuzira ngo baducungure.”

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo,Namanya willyam, yavuze ko ibitaro bya Kibungo byibutse ku nshuro ya Gatanu ndetse bikaba byaranihaye inshingano ko bizahora byibuka abakozi babyo bazize Jenoside banagira umuryango bafasha warokotse utishoboye.

Kuri iyi nshuro ya Gatanu ibitaro bya Kibungo byaremeye umwe mu miryango y’abiciwe kuri ibi bitaro muri Jenoside utishoboye bawuha inka ngo izabafashe kwiteza imbere.

Umuyobozi w’ibitaro yagize ati” Tuzakomeza kubibuka kandi tubaha agaciro bambuwe n’ababazizaga uko bavutse. Uyu muryango turemeye twebwe nk’abakozi b’ibitaro bya kibungo twiyemeje ko tugiye kubakira undi muryango I Rukira umwaka utaha mu rwego rwo kwibuka tunafasha abarokotse kwiyubaka.”

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Ngoma,Gihana Samson,mu ijambo rye yavuze ko bibabaje cyane kuba hari abaganga batatiye indahiro yabo yo yo gukiza ubuzima bagahitamo kubuvutsa bagenzi babo babaziza uko bavutse.

Yagize ati”Ubundi umuganga arangwa n’impuhwe,kandi ikibabaje abo baganga bicwaga nibo babavuraga barwaye ariko bo babitura kubica nabi urwagashinyaguro. Turashima ko ubu abaganga dufite bakora neza kandi bagaruye isura y’umuganga nyawe ukiza.”

Gihana yakomeje asaba n’ibindi bigo kujya byibuka abahoze ari abakozi babyo bazize Jenoside kuko ngo bigira akamaro kanini kandi bikabasubiza icyubahiro bambuwe muri Jenoside ubwo bicwaga.

Muri uyu muhango wo kwibuka kandi humviswe n’ubuhamya bwa Semahane Jean Damascene,wabashije kurokora bamwe mu batutsi bari bahahungiye ubwo nawe yahakoreraga ariko akaba yari mubatarahigwaga.Hanacanwe kandi urumuri rw’icyizere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles