Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Bagaye abagayishije umwuga w’ubuganga bica abo bagombaga gukiza

$
0
0

Mu muhango wo kwibuka abakozi b’ikigo nderabuzima cya Kinazi bishwe muri jenoside, Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi byagaye abaganga bagenzi babo bari bashinzwe kuvura abantu nyamara bikaza kugaragara ko aribo bagize uruhare mu kubica mu gihe cya Jenoside.

Dr Habimana Valens uyobora ibi bitaro akavuga  ko bagaya cyane Kagabo wari Burugumesitiri wa komine Ntongwe akaba yari ni umuganga, wagayishije umwuga wabo ategura akanshyirwa mu bikorwa jenoside yahitanye abo yagombaga gukiza, ariko akaba yijeje ko ubugwari nkubu butazongera kuba muri uyu mwuga.

Yagize ati “turagaya cyane abaganga bagize uruhare mu bwicanye, kuko mu masomo twize, twize ko umuganga agomba kugira umutima w’ibambe. Ariko turahamyako bitazongera.”

Amazina y’abahoze ari abakozi b’iki kigo nderabuzima bishwe muri jenoside

Amazina y’abahoze ari abakozi b’iki kigo nderabuzima bishwe muri jenoside

 

Uwadede Providence warokotse jenoside Ise Serufigi Francois yari umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kinazi, mbere ya jenoside ngo yitaga kubarwayi akabakira nta numwe ashubije inyuma, ariko igihe cya jenoside kigeze ngo yanze guhunga kuko yumvaga ko nta muntu yagiriye nabi, nyamara ibi ntacyo byari bibwiye abicanyi kuko bamwishe urwagashinyaguro. Ahanini bitewe na Kgabo nawe wari umuganga mbere y’uko aba burugumesitiri.

Muri uyu muhango wo kwibuka abatutsi bakoraga muri iki kigo nderabuzima, abagiye bafata ijambo bose bakaba bagarutse kuri Kagabo wari burugumesitiri wa komine Ntongwe wari n’umuganga wagize uruhare mu gupfa kw’abaganga bagenzi be ndetse n’abandi bantu.

Jerome Nshimyumuremyi wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango akaba ari n’umujyanama muri njyanama y’aka karere, yasabye abarokotse gukomera bakibuka biyubaka abizeza ko ibyabaye bitazigera bisubira.

 

Muri uyu muhango ibitaro byaremeye inka umupfakazi wa jenoside utishoboye

Muri uyu muhango ibitaro byaremeye inka umupfakazi wa jenoside utishoboye

Mu muhango wo kwibuka abakozi 5 bishwe muri jenoside muri iki kigo nderabuzima cya Kinazi, ukaba wanaranzwe no kuremera inka uwarokotse jenoside utishoboye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles