Abaturage batuye mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke barasabwa gukosora imikorere yabo kugirango bikure mubukene kuburyo bakora kugirango bazabe aribo basagurira abandi.
Ibi babisabwe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gakenke ubwo yabasuraga kuri uyu wa 23 Gicurasi 2014 kugirango baganire kubibazo n’uburyo bakwitwaramo kugirango bibafashe mukwiteza imbere.
Janvier Bisengimana umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gakenke mu kiganiro yagiranye n’abatuye akagari ka Buheta yabasobanuriye ko kugirango umuntu atere imbere ariwe ubigiramo uruhare rwa mbere agakora atikoresheje kugirango abigereho.
Bisengimana akomeza avuga ko nta muntu numwe uberewe no kuba mu bukene ari nayo mpamvu leta ntawe yifuriza ko yabugumamo ahubwo yifuriza abaturage bayo gutera imbere bakava mu bukene.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gakenke Bisengimana yongeraho ko kugirango bazabigereho bisaba ubufatanye kuburyo ushoboye afasha mugenzi we afite icyo arushije maze bose bakazamukira rimwe ntawe usigaye inyuma.
Mugusoza Bisengimana yibutsa abaturage batuye aKagari ka Buheta ko kugirango bigerweho bisaba umutekano, maze abasaba kuguma kwibungabungira umutekano bakaza amarondo ari nako batangira amakuru ku gihe kuko iterambere ridashobora kugerwaho nta mutekano.
Ati “ buriya umutekano wa mbere n’uwawe ku giti cyawe, uwo mu rugo rwawe hamwe no mumudugudu wawe, ukabona gusagurira abandi”.
Dativa Turimukaga, umuturage wo mu kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke avuga ko nubwo bari basanzwe bakora imirimo yabo yo guhinga bagiye kwongeramo imbaraga kuko babwiwe ko gukora cyane aribyo bizabakura mubukene kandi nabo bakaba batishimiye kuzasazana ubukene.
Turimukaga akomeza avuga ko kubijyanye n’umutekano ntawe ushobora kubameneramo kuko uretse kuba bakora n’amarondo nta n’umuturage utuye muri Buheta ushobora kwemera gufatanya n’ugambanira igihugu.
Modeste Nuwimana nawe utuye mukagari ka Buheta yemeza ko mukiganiro bagiranye n’umunyamabanga nshingabikorwa basezeranye ko bagiye kwongera umusaruro w’ibyo bakora kandi bikaba aribo bizabagirira akamaro kurusha undi wese.
Nuwimana nawe yemeza ko badashobora kwemera kwifatanya n’umuntu wese ufite umugambi wo kubasubiza mubihe by’intambara banyuzemo kuko nta keza kayo.
Akagari ka Buheta ni kamwe mu tugari 4 tugize Umurenge wa Gakenke, gatuwe n’abaturage ibihumbi bine basaga.