Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

NTA MUGABO WIGIRA AKENERA ABANDI –Safari Innocent

$
0
0

 Kwishyira hamwe bituma abantu bahuza imbaraga bagatera imbere. Ni ibyatangajwe n’ umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba kuri uyu wa 15 Gicurasi, 2014 ubwo yasuraga umupaka wa Kagitumba ubu urimo kwagurwa mu rwego rwo guhuza imipaka.

Uru ruzinduko rwabanjirijwe no gusura aho imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba igeze. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Matimba by’umwihariko ab’akagali ka Kagitumba, Safari Innocent umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuryango w’afrika y’uburasirazuba yabasobanuriye inyungu iri mu kwisunga ibindi bihugu. Kuri we ngo kwihuza n’abandi bizatuma iterambere ryihuta.

Inyungu ziri muri uku kwihuza ngo ni ukoroshya ubuhahiranire, ubucuruzi n’ubusabane hagati y’abanyarwanda n’abanyamahanga bahuriye mu muryango w’afrika y’uburasirazuba. Gusa ariko bamwe mu baturage bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu kwambukiranya imipaka.

Idith Mbabazi utuye mu kagali ka Kagitumba. Avuga ko nubwo abantu boroherejwe kwambuka bakoresheje irangamuntu ariko ngo abana barabangamiwe kuko bo bisaba ko basabirwa laisser Passer. Ibi ngo bikagorana cyane mu gihe cyo gutabara dore ko ngo bamwe bishora mu cyambu kugira ngo babone uko bagera Uganda kandi bazi ko bahuriramo n’ibibazo cyane cyane ibyo  kwamburwa.

NTA MUGABO WIGIRA AKENERA ABANDI –Safari Innocent

Abaturage bari bitabiriye abenshi bari urubyiruko.

Si ikibazo cy’abana babuzwa kwambukira ku irangamuntu y’umubyeyi wabo gusa, Tumuhimbise Ezrah ni umugande akaba umucuruzi w’ibitoki. Yibaza icyo umucuruzi akurirwaho imisoro ku bihingwa bihingwa mu bihugu bigize uyu muryango bimaze nyamara hari ayo bakwa. Uyu mugabo yabazaga agaciro k’ibicuruzwa umuntu aba afite kugira ngo asoreshwe.

Kuri iki kibazo abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro basobanuye ko kutakwa imisoro ku bicuruzwa cyangwa ibihingwa byo muri uyu muryango bidakuraho imisoro y’akarere kandi nayo ngo iba ari micye. U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Afrika y’uburasirazuba guhera mu mwaka wa 2007. Kugeza magingo aya ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya kuri 5 bigize uyu muryango umuturage ashobora kwambukiranya umupaka akoresheje irangamuntu cyangwa ikarita y’itora ku bagande. Uretse uyu mushinga wo guhuza imipaka ubu irimo kwagurwa, hari n’umushinga wa Gari ya Moshi n’umuyoboro w’amavuta ya Peteroli.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles