Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kivuruga: Abaturage barasabwa gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gukumira icyaha

$
0
0

Mu rwego rwo gutangiza igikorwa cy’icyumweru cyahariwe ubufatanye hagati ya police n’abaturage mugukumira icyaha kitaraba (Community Policing), ku rwego rw’Akarere ka Gakenke cyatangirijwe mu Murenge wa Kivuruga kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014.

Mu rwego rwo gutangiza igikorwa

Uretse kuba umuyobozi w’akarere yaganiriye n’abatuye umurenge wa Kivuruga kubijyanye n’umutekano byanagarutsweho n’abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere yaba aba gisirikare cyangwa aba police, banagezwaho ibindi bikorwa biteganyijwe muri gahunda ya community policing.

Umuyobozi

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita atangiza iki cyumweru yabwiye abaturage batuye mu Murenge wa Kivuruga ko bakwiye kwirinda umwanzi ari nako bitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutuma bakorana nuwaba ashaka guhungabanya umutekano w’igihugu wese.

Nzamwita yabasobanuriye ko nta wundi muti wo kwirinda cyangwa kwitandukanya n’abantu bafite umugambi mubi wo kwongera gusenya igihugu, uretse gutangira amakuru kugihe .

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yongeye kandi gusaba urubyiruko kwifatanya n’abandi muri iyi gahunda kugirango nabo bakomeze gutanga imbaraga zabo biyubakira igihugu.

Abayobozi b’inzengo zishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere ka Gakenke yaba kuruhande rwa police cyangwa urwa gisirikare bose basabye abaturage gukomeza kuba maso bakirinda umuntu wese ushobora kubinjiramo batamuzi.

Ibi byose kandi bakazabifashwamo no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano, mugihe bagize icyo bamenya cyangwa bakeka bagatanga amakuru kugirango icyaha gikumirarwe nta kibazo kirateza kuko akenshi usanga ingaruka ziba kubaturage.

Izi nzego kandi zongeye guhumuriza abaturage batuye mu Murenge wa Kivuruga ko nta kibazo mubijyanye n’umutekano kuko n’uwagerageza kuwuhungabanya yahita afatwa nkuko ababigerageje byagiye bibagendekera.

Emmanuel Nsengimana avuga ko muri iyi gahunda ya Community policing bagiye gufatanya n’inzego za police mugushyira mubikorwa gahunda ziteganyijwe gukorwa kuko nabo bagomba kugira uruhare mubikorwa byo kwiyubakira iguhugu.

Biteganyijwe ko muri iyi gahunda izarangira kuwa 27 Gicurasi 2014 abaturage (CP’s) bazongererwa amahugurwa kubijyanye no gukumira icyaha n’uburyo bwo gukorana n’inzego zishinzwe umutekano.

Iyi gahunda ikaba ariyo umuyobozi mukuru wa police y’uRwanda IGP Emmanuel Gasana yagiranye n’uturere aho akarere kazahiga utundi kazahabwa imodoka nk’igihembo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles