Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ubushakashatsi: Ibipimo by’imitangire ya serivisi n’imiyoborere ngo byasubiye hasi ugereranyije n’imyaka ishize

$
0
0

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cya RGB (Rwanda Governance Board) bugaragaza ko ibipimo by’imitangire ya serivisi n’imiyoborere muri rusange ku rwego rw’igihugu byasubiye hasi ugeraranyije n’ibihe byashize, nk’uko byagaragaye tariki 09/05/2014 ubwo icyo kigo cyamurikiraga abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza ibyavuye mu bushakashatsi cyakoze mu turere twose tw’igihugu ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere.

Gusa ngo kuba ibipimo byarasubiye hasi ntibisobanura ko inzego z’ibanze zadohotse mu gutanga serivisi nk’uko byavuzwe na Dr. Felicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere.

Yavuze ko kuba ibyo bipimo byaramanutse bigaragaza ko abaturage batangiye kumenya uburenganzira bwa bo no kumenya gupima serivisi nziza n’imbi, kandi ngo uko imibereho myiza y’abaturage irushaho kuzamuka bikaba ari ko n’abaturage bagenda barushaho gusaba ibibagenewe. Iyi ngo ni imwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye ibipimo bisubira hasi nk’uko Dr Usengumukiza yabivuze, kuko abaturage ngo bagenda basaba zimwe muri serivisi batajyaga batinyuka gusaba mu bihe byashize.

m_Ibipimo by’imitangire ya serivisi n’imiyoborere ngo byasubiye hasi ugereranyije n’imyaka ishize

Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza imbogamizi bahura nazo mumitangire ya servise

Mu gihugu cyose uturere tune, (Ngoma, Kirehe, Burera na Gisagara) nitwo twabashije kugera ku gipimo gishimishije kiri hejuru y’amanota 75 ku ijana mu mitangire ya serivisi n’imiyoborere, utundi turere twinshi tukaba turi mu cyiciro gikurikiyeho cy’amanota ari hagati ya 50 na 75 ku ijana, nk’uko Dr. Usengumukiza yabivuze.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku baturage bo mu turere twose tw’igihugu aho ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cyagendaga kibabaza uburyo babona serivisi bahabwa n’uburyo bayobowe muri rusange. Hakozwe ubushakashatsi ku bipimo icyenda, ariko ngo hagiye hagaragara zimwe mu mbogamizi zishingiye ku kuba bimwe mu bipimo byakozweho ubushakashatsi birenze ubushobozi bw’uturere bikaba byaragiye bituma uturere tumwe na tumwe tugira amanota mabi.

Urugero ngo ni nko mu bijyanye n’uburezi cyangwa gukwirakwiza amashanyarazi aho minisiteri y’uburezi cyangwa ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi byagombaga kugira uruhare rutaziguye mu kwegereza abaturage amashuri cyangwa amazi n’amashanyarazi ariko ntibikorwe ku buryo hakiri abaturage batabibona hafi mu turere tumwe na tumwe, bikaba byaratumye amanita ya two agenda agabanuka.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Kayonza bamurikiwe ubwo bushakashati bavuze ko bahura n’imbogamizi nyinshi mu mitangire ya serivisi kandi zitabaturutseho, bigatuma abaturage babifata nko kubaha serivisi nabi. Bavuga ko usanga nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagira akazi kenshi kandi batabasha kugera ku baturage bose ku buryo buboroheye kubera kutagira inyoroshyangendo, ibyo bigatuma igihe batabashije kugera ku muturage igihe yari akeneye guhabwa serivisi bifatwa nko kuyimuha nabi.

Bavuga ko usanga nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ngo bagira akazi kenshi kandi batabasha kugera ku baturage bose ku buryo buboroheye kubera kutagira inyoroshyangendo, ku buryo mu gihe batabashije kugera ku muturage mu gihe yari akeneye guhabwa serivisi bifatwa nko kuyimuha nabi kandi byatewe n’iyo mbogamizi.

m_Ibipimo by’imitangire ya serivisi n’imiyoborere ngo byasubiye hasi ugereranyije n’imyaka ishize1

Dr. Usengumukiza

Dr. Usengumukiza avuga ko icyo kibazo kizwi kandi gifite ishingiro kuko muri izo nzego hakenewe gushyirwamo imbaraga n’ubushobozi, ariko ngo ibyo byose bijyana n’amikoro y’igihugu akiri make. Yongeraho ko hakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo izo mbogamizi ziveho, ariko ngo mu gihe bitarashoboka abayobozi bakaba basabwa kwishakamo ibisubizo kugira ngo hatagira umuturage wimwa serivisi afitiye uburenganzira.

Kimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko hari uturere twagiye tuza imbere mu kwesa imihigo, ariko tukaba turi inyuma cyane ugereranyije n’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi. Dr. Usengumuremyi avuga ko bidatunguranye kubona akarere gafite igikombe cy’imihigo gashobora kuza inyuma mu bijyanye n’imitangire ya serivisi, kuko imitangire ya serivisi ari kimwe gusa mu bipimwa mu rwego rw’imihigo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles