Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwagaragaje isura y’aka Karere mu gushyira gahunda zitandukanye mu bikorwa harimo ku ikubitiro gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cyo kugaragaza aho Akarere ka Gatsibo kageze gashyira mu bikorwa imihigo abayobozi b’uturere baba barahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, cyatangijwe no gutambagiza ibitangaza makuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bimwe mu bikorwa bigize ubukungu bw’Akarere ka Gatsibo.
Nyuma yo gusura ibikorwa mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere, habaye ibiganiro n’itangazamakuru, aho abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri gahunda zimwe na zimwe zitarashyirwa mu bikorwa mu byo Akarere kiyemeje kugeza ku baturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu Akarere ka Gatsibo gahagaze neza mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ziteza imbere imibereho myiza y’umuturage, akaba yanagaragaje ko Akarere ayobora kari ku mwanya wa mbere mu gihugu cyose mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe ikibazo cy’umutekano mucye ugaragara mu Karere ka Gatsibo, kuri iki kibazo hakaba hagaragajwe ko ahanini gishingiye ku rugomo ruterwa no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo Spt Tebuka Pierre.
Spt Tebuka agira ati:” Ubu twafashe ingamba zo gukaza ibikorwa (operations) byo gukumira ibyaha bishingiye ku bacuruza n’abanywa ibiyobyabwenjye, kuko aribo ntandaro y’urugomo rugaragara muri aka Karere”.
Mu bikorwa byasuwe harimo ishuli ry’icyitegererezo riherereye mu Murenge wa Kabarore, uruganda rukora inkweto narwo ruherereye muri uyu murenge, Koperative y’intangarugero COPRORIZ y’abahinzi b’umuceri mu Murenge wa Rugarama, uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Rugarama ndetse n’uruganda rutunganya umuceri ruri mu Murene wa Kiziguro.