Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi

$
0
0

m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi

Abaturage b’akarere ka Rwamagana, ku wa Kabiri, tariki ya 22/04/2014 bibutse ku nshuro ya 20 abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mazi, maze basabwa ko bakwiriye guhora bibuka ibyabaye kugira ngo babashe gutegura ahazaza h’u Rwanda heza.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi1

Uyu muhango ukaba wabereye ku mwaro wa Muhondo wo ku gice cy’ikiyaga cya Muhazi gikora ku murenge wa Munyiginya muri aka karere ka Rwamagana.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi2

Kwibuka by’umwihariko Abatutsi bajugunywe mu mazi muri jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’1994 ngo ni ukongera guha agaciro iyo mibiri itarabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi3

Abarokokeye kuri uyu mwaro wa Muhondo w’ikiyaga cya Muhazi barimo n’abajugunywemo ariko Imana ikabakingira ukuboko, bavuga ko nyuma yo kurokoka bataheranwe n’agahinda ahubwo ko bagenda biyubaka umunsi ku wundi babikesha ubuyobozi bwiza.

Umukecuru Uwimana Coleta ni umwe mu baroshywe muri iki kiyaga cya Muhazi cyakora ku bw’amahirwe y’Imana, nk’uko abivuga, abasha kuyavamo. Avuga ko nyuma yo kurokoka, Imana yabahaye leta y’ubumwe, abapfakazi bakarera abana babo, none bakaba barakuze bakubaka ndetse bakaba bakorera ingo zabo.

Yagize ati «Abarokotse jenoside turibuka kandi twariyubatse, tubana n’abaturage bose tumeze neza.»

Depite Mukayuhi Rwaka Constance wari waje kwifatanya n’Abanyarwamagana muri uyu muhango yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ya kinyamaswa yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yerekana ko nyuma y’imyaka 20 iyi jenoside ihagaritswe, u Rwanda rugeze ku ntambwe yo kwiyubaka ndetse no gushimwa n’abanyamahanga.

Kugira ngo iyi ntambwe idasubira inyuma, ababyeyi bakaba basabwa kwigisha abana babo icyiza kugira ngo amateka mabi nk’aya atazongera kubaho ukundi.

Depite Mukayuhi yagize ati «Icyo ukora buri munsi ujye ugikorera umwana wawe kugira ngo azabeho. Niba tumutegura kutabana n’abandi, tuba tumutegurira bya byago n’akandi kaga. Twibuke buri munsi twibaza tuti ‘ubu turubakira abana bacu kugira ngo batazaba muri ka kaga nanjye nabayemo kuko ingaruka za jenoside n’amacakubiri zatugezeho twese’.»

Umubare uzwi neza w’Abatutsi baburiye ubuzima kuri uyu mwaro wa Muhondo wo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ugera ku 136 ariko uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera kuko hari abahicirwaga bakajugunwa muri iki kiyaga baturutse impande zitandukanye. Abaharokokeye bifuza ko hashyirwa urwibutso rugaragaza amateka mabi yaharanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles