Image may be NSFW.
Clik here to view.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2014, ku rwibutso rwa Gihombo mu karere ka Nyamasheke hashyinguwe imibiri 73 y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi. Uretse 11 mu mibiri yashyinguwe, abandi bari baragiye bashyingurwa ahantu hatameze neza bituma bazanwa gushyingurwa mu rwibutso rwa Gihombo, 11 bandi bagiye bakurwa ahantu hatandukanye bari baragiye bajugunywa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko abaturage bakwiye gukura amasomo akomeye mu byabaye mu Rwanda , ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi ikanigishwa igihe kirekire, bikaba bisaba imbaraga za buri wese mu kwamagana no kurandura imizi y’ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.
Yagize ati “u Rwanda rwarapfuye ariko ntabwo twakwemera ko rwongera gupfa ukundi, dufite ubushobozi bwose nk’igihugu cyimaze kwiyubaka , birasaba buri wese kuzana umuganda we, tukarandura ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenoside aho ikiri kuko nta cyiza yazaniye abanyarwanda uretse kubica gusa”.
Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi watanze ubuhamya, Butobwintobo yavuze ko interahamwe zabahigaga zifite umugambi wo kubamarira ku icumu, baca mu nzira y’umusaraba , baricwa kandi bicwa rubi, nyamara Imana yerekanye ko ishobora byose kuko ngo kuba uko abicanyi bifuzaga ko nta n’uwo kubara inkuru uzaboneka Atari ko byagenze ko Imana yagiye ikoresha bamwe mu bakozi bayo bakabasha kubarokora ndetse igakorera no mu ngabo zari iza FPR maze bake mu batutsi bari mu Rwanda bakgacika ku icumu.
Yagize ati “ndashimira umuntu wese witanze akaba yarabashije kuturokora, bizaba byiza igihe kimwe twumvise umuntu warokoye abantu atanga ubuhamya , twebwe bizatunezeza kuko ni uwo gushimira. Ingabo zahoze ari iza FPR zikwiye ishimwe n’umugisha w’Imana”.
Uru rwibutso rwa Gihombo rushyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi 46, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyamasheke bukaba bukomeza gukangurira abantu bose gutanga amakuru kugira ngo abantu bataraboneka baboneke bashyingurwe mu cyubahiro ndetse n’abashyinguye mu buryo butaboneye nabo bakazanwa mu nzibutso.
Nyamasheke ni kamwe mu turere jenoside yatinze kurangira kubera ko hari zone turquoise y’abafaransa bivugwa ko ariyo yakingiye ikibaba abicanyi bagakora jenoside igihe kinini mu gihe ahandi mu bindi bice by’igihugu yari yarahagaritswe.